Mu kinyejana cya 21 uko abahanzi bagurisha ibihangano byahinduye umuvuno basangisha indirimbo zabo abafana babo babasanze kuri murandasi (streaming). Ubundi mbere y’umwaduko w’imbuga zicuruza imiziki wasangaga harebwa umubare wa za CDs (album copies, singles copies) umuhanzi yagurishije mu kumenya uko yacuruze indirimbo ze. Ubu byarahindutse ahubwo zimwe mu mbuga nka Spotify ziri kwiharira isoko ryo kugurishirizaho ibihangano muri iyi myaka nubwo hari n’izindi mbuga ariko ziza inyuma y’uru tuvuze hejuru.
Spotify ni urubuga rucuruza indirimbo rwatangijwe mu 2006. Rufite ikicaro muri Swede ariko rukagira amashami mu bihugu bitandukanye. Ni rwo rubuga ruhiga izindi ku isi mu gucuruza indirimbo. Miliyoni 356 bariyandikishije kuri urwo rubuga ku buryo buri kwezi bitabira kugura ibihangano. Ifatabuguzi ku muntu usanzwe ribarirwa kuri $9 mu gihe umunyeshuri agabanyirizwa akishyura $4. Mu 2020 Spotify yari ku isonga mu mbuga 5 zicuruza imiziki. Inyuma yayo hari Tidal, Apple Music, Deezer na Amazon Music Unlimited. Abantu babiri iyo bifatanyije bashobora kwishyura $12. Umuryango w'abantu 6 bishyura $14.
Kuri ubu ikinyamakuru ‘’Hits Daily Double ‘’gikurikirana amakuru y’umuziki cyatondetse abaraperi bacuruje, bumviswe cyane kurusha abandi.
- Drake
Ni we uri ku isonga n’abantu basaga miliyali eshatu ( 3,642,943,000) bumvise indirimbo ze kuri Spotify.
- Juice Wrld
afite abantu miliyali ebyiri (2,772,206,000) bumvise bakanagura indirimbo ze.
- Young Boy Never Broke Again
Uyu na we ari muri miliyali ebyiri (2,550,793,000). Icyokora indirimbo yakoranye na Juice Wrld yitwa’’Bandit’’ iri mu zazamuye ikigero cy’abaguze bakanumva ibihangano bye kuri Spotify.
- The Weeknd
Uyu muraperi indirimbo ze zumviswe inshuro zisaga 2,226,148,000
- Rod Wave
Indirimbo ze zumviswe ku kigero cya 2,226,148,000
- Pop Smoke
Indirimbo ze zumviswe zinagurwa inshuro 1,958,408,000
- Polo G
Ibihangano bye byacurujwe binumvwa na 1,934,829,000
- Lil Baby
Indirimbo ze abazumvise bakanazigura ni 1,912,809,000
- Eminem
Uyu muraperi ubimazemo igihe dore yatangiye kwamamara mu 2000 abantu baguze indirimbo ze basaga 1,900,239,000
- Lil Durk
Kuri Spotify abaguze bakanumva ibihangano bye muri uyu mwaka ni 1,870,525,000
- Cole
Uyu muraperi uri kwiyegurira umukino wa Basketball ni umwe mu bakunzwe muri Hip Hop. Abantu baguze indirimbo ze basaga 1,768,563,000
- Post Malone
Indirimbo ze zaguzwe na 1,608,321,000
- Moneybagg Yo
Ibihangano bye ababishakishije bakabigura kuri Spotify ni (1,556,796,000).
Reba urutonde rw'abahanzi bamaze gucuruza cyane kuri Spotify muri uyu mwaka wa 2021
View this post on Instagram