Kuva kuwa 07 Mata buri mwaka mu Rwanda no ku Isi hafatwa iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, umuryango mugari w’itangazamakuru nawo kimwe n’isi wibuka abanyamakuru bazize uko baremwe cyangwa kuba baranze kwifatanya na leta mbi mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itangazamakuru riri mu gice kifashishijwe kugirango umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi ugerweho kuko itangazamakuru rifatwa nk’ubutegetsi ubwaryo binyuze ku kuba ribwira imbaga nyamwinshi.
N’ubwo itangazamakuru ryakoreshejwe kugirango Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwe mu bikorwa, hari abanyamakuru babaye intwari baguma ku guharanira ubumwe bituma bahaburira ubuzima kuko banze kwitandukanya n’uwo mugambi abandi bazira ko ari Abatutsi. Ku nshuro ya 28 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, itangazamakuru ry’ubu by’umwihariko The Choice Live rikaba ribazirikana.
Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
MWUMVANEZA Médard.
Médard Mwumvaneza, ni umwe mu banyamakuru bakaze umwuga w’itangazamakuru bakawukora neza kuri ORINFOR (RBA) ndetse yakoze uyu mwuga muri Amerika imyaka 8. Médard n’umuhungu we bishwe muri 1994 bazira ko bari abatutsi, ariko umugore we Felicité Ayinkamiye n’abana be 3 bararokotse.
Sebanani André.
Sebanani ni izina rizwi cyane mu itangazamakuru (ORINFOR RBA) akaba n’umuhanzi uzwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama munyana’ n’izindi. Uyu mugabo yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Kalinda Viateur.
Kalinda Viateur, ni izina rizwi cyane nk’umunyamakuru wogeje umupira kuri Radiyo Rwanda kuva mu 1978 kugeza mu 1994 .Yabaye ikirangirire kubera magambo yazanye n’ubu agikoreshwa mu kogeza umupira.
Rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura, Inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye ndetse n’ibindi, aya ni amwe mu magambo yahimbwe n’umunyamakuru Kalinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
NKUBIRI Sylvestre.
NKUBIRI Sylvestre ni izina rizwi cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uyu mugabo yakoraga amakuru y’imikino kuri Kinyamateka ariko aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
RWABUKWISI Vincent (RAVI).
RWABUKWISI Vincent (RAVI), ni izina rikiri mu mitwe ya benshi mu banyarwanda n’abanyamahanga bumva ikinyarwanda barimo Abarundi n’abandi bo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba, Rwabukwisi Vincent (RAVI) yakoreraga KANGUKA aza kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Usibye abo banayamakuru twavuze haruguru, ibarura rwakozwe mu mwaka wa 2011 rigaragaza ko abanyamakuru basaga 50 bazwi aribo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Dore urutonde rw’abanyamakuru bishwe bazira uko baremwe n’ibigo bakoreraga.
ORINFOR.
1.RUBWIRIZA Tharcisse
2.MWUMVANEZA Médard
3. GASANA Cyprien
4. KARAKE Claver
5. KARAMBIZI Gracien
6. KARINDA Viateur
7. RUDAHANGARWA J. Baptiste
8. SEBANANI André
9. KALISA Callixte
10. NSABIMANA Emmanuel
11. BUCYANA Jean Bosco
12. MBUNDA Felix
13. MUNYARIGOGA Jean Claude
14. NSHIMIYIRYO Eudes
LE PARTISANT.
15. HABINEZA Aphrodice (SIBO)
LE TRIBUNE DU PEUPLE
16. MUKAMA Eugène
17. HATEGEKIMANA Wilson
18. GAKWAYA Eugène
19. RUGAJU Jean Claude
LE FLAMBEAU
20. BAZIMAZIKI Obed
21. KARINGANIRE Charles
22.MUNANA Gilbert RAFIKI
23. KAYIHURA Octave
24. NTAGANZWA Alexis
KINYAMATEKA.
25. NKUBIRI Sylvestre
26. MUGANZA Clement
27. KAYINAMURA M. Beduwa
28. SERUVUMBA Anastase
LE SOLEIL.
29. KAYIRANGA Marcelin
30. MUKAMUSONI Jeanne d’Arc
31. BURASA Prisca
ISIBO.
32. MURERAMANZI Néhémie
KANYARWANDA
33. NKUNDIMANA Joel
34. MUTESA Donat
KANGUKA.
35. RWABUKWISI Vincent (RAVI)
36. MBARAGA Wellars
KIBERINKA
37. SHABAKAKA Vincent
38. NYIMBUZI Aloys
39. KAMANAYO Théotime
RWANDA RUSHYA
40. KAMURASE Martin
41. MUDATSIKIRA Joseph
42. KAMEYA André
L’OBSERVATEUR.
43. MUNYAKAZI Bernard
ABIKORERAGA KU GITI CYABO.
44. MBUGUJE Sixbert
45. MUKAMANA Winifried
46. RUKUNDO Emmanuel
47. RUTSINDURA Emmanuel
48. RUTSINDURA Alphonse
49. RWEMARIKA Claude
50. TWAGIRAMUNGU Felix
Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baracyazirikanwa.