U Burusiya bwongeye kwihimura kuri Ukraine

U Burusiya bwongeye kwihimura kuri Ukraine

 May 2, 2023 - 05:45

Nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru Ukraine yagabye ibitero muri Crimea agashumika ibigega by'amavuta, kuri uyu wa Mbere u Burusiya bwongeye kwihimura kuri Ukraine.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Gicurasi, u Burusiya bwibasiye umujyi wa Pavlhrad, mu Burasirazuba bwa Ukraine n’igitero cya misile aho byinshi byangiritse.

Ikinyamakuru AP cyatangaje ko misile zirindwi zoherejwe kuri uwo mujyi, ariko zimwe zaburijwemo.

Ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters, biratangaza ko abantu 34 harimo abana batanu bakomerekeye muri icyo gitero.

U Burusiya bukomeje gusenya byinshi 

Serhii Lysak Umuyobozi wa Pavlohrad mu gace ka Dnipropetrovsk yatangaje ko misile zirindwi zashumitse uyu mugi ndetse inyubako zigasenywa.

Ikindi kandi misile z'u Burusiya kikaba zibanze mu gace k'inganda, aho inyubako zigera 25 zirimo n'inzu zo guturamo zashyizwe hasi nk'uko Mykola Lukashuk Umuyobozi mu gace ka Dnipro yabitangarije The Guardian.

Wagnar igiye kwikura ku rugamba 

Andi makuru ari kumirongo y'urugamba muri Ukraine ni uko Yevgeny Prigozhin umukuru w'abarwanyi ba Wagnar Group yasabye igisirikare cy'u Burusiya kubashyikiriza intwaro nyinshi mu gace ka Bakhmut.

Yevgeny Prigozhin akaba yongeyeho ko nibatamuha intwaro ari kubasaba ashobora gufata ingabo ze akazivana muri ako gace kamaze amezi icyenda karwanirwamo.

Tubibutse ko uyu mutwe wa Wagnar Group ari umutwe w'abacanshuro bakomoka mu Burusiya ndetse muri iyi ntambara bakaba barwana ku ruhande rwabo.

Yevgeny Prigozhin umuyobozi wa Wagnar group arasaba intwaro u Burusiya cyangwa agacyura abasirikare be

Andi makuru akaba avuga ko u Burusiya buri gucukura ibyobo bigari byo guhangana n'igitero cya Ukraine kimaze igihe cyivugwa nk'uko Perezida Zelenskyy aheruka gutangaza ko intambara Burya ntayarimo kuba kuko ngo ubu aribwo igiye gutangira.

Magingo intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi, nta kanunu k'ibiganiro by'amahoro kuko Ukraine itangaza ko igomba kubona intsinzi ku mirongo y'urugamba nyamara u Burusiya nabwo nicyo bugambiriye.