Cristiano Ronaldo agiye kuba imbarutso yo kongera amasezerano kwa Paul Pogba muri Man U

Cristiano Ronaldo agiye kuba imbarutso yo kongera amasezerano kwa Paul Pogba muri Man U

 Oct 21, 2021 - 14:47

Paul Pogba ukinira Manchester United akaba n’umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu y’ubufaransa yaciye amarenga yo kuguma muri Manchester United.

Paul Labile Pogba w’imyaka 28 urimo gusoza amasezerano ye muri Manchester United kuko ku italiki 30 Kamena iribwo amasezerano afitanye n’iyi kipe azarangira.

Aganira n’itangazamakiru yabajijwe ku hazaza he maze asubiza ati “Nishimiye gukinira Manchester United . Hanyuma Cristiano Ronaldo ni umukinnyi udasanzwe , ni umwe mu bakinnyi beza ku isi , nkunda gukinana nawe muri Manchester United".

Ibi byatumye benshi bibaza niba Cristiano Ronaldo agiye kuba imbarutso yo kongera amasezerano kwa Paul Pogba muri Manchester United kandi mu minsi ishize atarabikozwaga.