U Burusiya bwatatse Poronye mu mayeri akomeye

U Burusiya bwatatse Poronye mu mayeri akomeye

 Jul 29, 2023 - 13:23

Poronye iratabaza ivuga ko abarwanyi ba Wagnar Group bari ku mupaka wayo na Beralus aho bari kwinjiza abimukira mu buryo butemewe, ari nako Poronye nayo yazanye ingabo nyinshi kuri uwo mupaka kuburyo isaha n'isaha bashora gucakirana.

Minisitiri w'intebe muri Poronye Mateusz Morawiecki aratangaza ko abarwanyi ba Wagnar Group babarirwa mu majana bari mu mugi wa Grodno muri Beralus ku mupaka na Poronye. Arakomeza yemeza ko ibintu bigenda birushaho kuba bibi cyane ngo kuko aba barwanyi banafasha abakora ku mupaka.

Minisitiri Mateusz yemeza ko aba barwanyi ba Wagnar Group bafasha abakozi bo ku mupaka kwinjiza abimukira muri Poronye mu buryo butemewe. Ni mugihe kandi Poronye isanzwe iri mu muryango wa OTAN, nayo iheruka kwerekeza ingabo amagana kuri uyu mupaka.

Minisitiri w'intebe muri Poronye Mateusz Morawiecki 

Nyamara rero, nubwo Poronye ivuga ko ibintu biri kugenda bifata intera ku mupaka, ariko Anton Motolko umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Beralus ya Alexander Lukashenko aravuga ko imbere mu gihugu nta bikorwa bya gisirikare abarwanyi ba Wagnar Group bari gutegura.

Ku rundi ruhande, u Burusiya bwakunze kenshi kuvuga ko Poronye ishaka gutera Beralus, kandi ko ibyo ni biba bizaba ari intambara ku Burusiya nta kabuza. Ari nako uyu mugi wa Grodno uri mu gace ka Suwalki Gap kari ku mupaka uhuza Poronye na Lithuania, kandi ka kaba ari agace kariho ingabo za OTAN. 

Ni mu gihe kandi Poronye yakomeje kuba imyuma ya Ukraine mu ntambara bahanganyemo n'u Burusiya, ikindi kandi intwaro zose zo mu Burengerazuba bw'isi zikaba zihurizwa muri Poronye zikabona kujya muri Ukraine, ibintu byakomeje kurakaza u Burusiya bitavugwa.