Nick Minaj azishyurira ishuri umwana warashe umugabo erengera nyina

Nick Minaj azishyurira ishuri umwana warashe umugabo erengera nyina

 Jun 28, 2023 - 05:14

Nick Minaj yatangeje ko atewe ishema kandi azishyurira ishuri umuhungu w'imyaka 14 warashe umugabo warimo akubita nyina.

Kuri uyu 27 Kamena nibwo umuraperekazi Nick Minaj yacishije ubutumwa ku ruta rwe rwa Instagram atangaza ko yiteguwe kwishyurira ishuri umwana w'umuhungu wo muri Leta ya Chicago muri Amerika warashe umugabo warimo ahohotera nyina. 

Ku wa 26 Kamena nibwo ubushinjacyaha bwo muri Leta ya Chicago bwari bwatangaje ko umudamu witwa Carlishia Hood ufite imyaka 35 y'amavuko we n'umuhungu we w'imyaka 14 bashinjwa kwica umugabo witwa Jeremy Brown w'imyaka 32.

Polisi yo muri Chicago iratangaza ko ku wa 18 Kamena aribwo uyu mugore we n'umuhungu we bari muri restaurant mu mugi wa South Side ho muri Chicago, hanyuma uyu mugabo Brown atangira gusagarira uyu mugore birangira umuhungu we afashe imbunda arasa uyu mugabo nyuma aza kwicwa n'ibikomere by'amasasu.

Ubwo Brawn yarimo guhohotera madamu Hood 

Tugarutse ku muhanzi wacu Nicki Minaj, akaba yaratangaje ko rwose ibyo uriya mwana w'umuhungu yakoze aribyo n'ubundi undi mwana wese yakorera umubyeyi we igihe ari guhohoterwa.

Ati " Niba ushaka kujya muri Kaminuza nzishimira kugutangira amafaranga y'ishuri. Ibyo wakoze nibyo umwana wese w'umuhungu yakorera nyina. Ntewe ishema nawe kandi ibyo wakoze Imana irabizi kuko Imana iteka ihora ari nziza."

Nyamara rero ibyiyi nkuru bikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko Nicki Minaj atari akwiye gushyigikira uriya mwana.

Nicki Minaj azishyurira ishuri umwana warashe umugabo warimo akubita nyina 

Ku rundi ruhande ikinyamakuru TMZ kiravuga ko nyina w'umwana ariwe wamubwiye ngo ni akurure imbarutso yice uriya mugabo.

Ku bw'ibyo, byatumye ubushinjacyaha muri Chicago butangaza ko bukomeje gukusanya ibimenyetso bihagije nubwo bavuga ko bigendeye ku makuru ahari bigoranye kubona ibimenyetso by'uko nyirizina byagenze.