Inama y'igihugu y'Umushyikirano iteraniye muri Kigali convention Center kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagize icyo avuga ku burambe bw'Abanyarwanda.
Mu ijambo rye akaba yavuze ko uburambe bw'Abanyarwanda bugeze ku myaka 70 buvuye ku myaka 51 mu mwaka wa 2002.
Muri iyi nama bagaragaje ko mu mwaka 1950 uburambe bw'Abanyarwanda bwari imyaka 40.
U Rwanda kandi rukaba ruri mu bihugu 10 muri Afurika bifite abaturage bafite imyaka myinshi y'uburambe.
Ibi byose akaba yavuze ko byagezweho kubera ubwitange bw'Abanyarwanda no gukorera hamwe, bikaba ari ibyo kwishimira.

Nubwo ikigereranyo cyerekana ko Abanyarwanda uburambe bwabo ari imyaka 70, ntabwo bivuze ko ari yo ya nyuma Abanyarwanda babaho, ahubwo barayirenza.
Kugira ngo bapime iyi myaka bakaba bagendera kukuba umuturage ashobora kubona ubuvuzi, ashobora kubona ibyo kurya bihagije n'ibindi binyuranye.
Iyi nama y'igihugu y'Umushyikirano ikaba yatangiye Minisitiri w'intebe Ngirente Edouard yerekana ishusho igihugu gifite mu nzego zose, haba mu bukungu, uburezi n'ahandi.



Uko byifashe mu nama y'igihugu y'Umushyikirano muri Kigali convention center
