Prince Harry arembejwe n'ihungabana

Prince Harry arembejwe n'ihungabana

 Mar 5, 2023 - 05:03

Igikomangoma cy'u Bwongereza Harry arwaye indwara zinyuranye zo mu mutwe nk'uko byemejwe na muganga.

Tariki ya 04 Werurwe 2023, nibwo igikomangoma Harry yagiye kureba muganga wita ku buzima bwo mu mutwe Dr. Gabor Maté.

Dr. Gabor Maté akaba yarabwiye Prince Harry ko arwaye indwara zinyuranye zibasira ubwonko, zirimo izituma ubwonko budakora neza, guhorana umunaniro ndetse n'ihungabana.

Dr. Gabor Maté yagize ati " Harry afite indwara zinyuranye zo mu bwonko harimo ADD (Attention Deficit Disorder),Post traumatic stress disorder ndetse na Anxiety "

Dr Maté akaba yaratangaje ko izi zose zifite imizi guhera akiri muto.Ati" Kubura Mama we Diana Princess akiri muto byaramuhungabanyije cyane."

Princess Diana akaba yarapfuye mu mwaka w' 1997 nyuma yo gutandukana n'umugabo we Prince Charles,ubu wabaye Umwami w'u Bwongereza Charles III.

Prince Harry avuga kuri mama we yagize ati " Nkibura mama wange numvishe ari ibintu bingoye cyane mu buzima bwange, ku buryo ntashobora gusobanura. Sinumvaga meze nk'abandi bana bo mu muryango w'i Bwami."

Prince Harry arembejwe n'ibibazo byo mu mutwe

Prince Harry abajijwe niba nta bwoba afite bwo gufata imiti, yagize ati “Kimwe mu bintu natinyaga cyane byari gutakaza ibyiyumvo nari mfite kuri mama.”

Yakomeje avuga ko ibyiyumviro yari afite kuri mama we, yabanye nabyo igihe kirekire mu mutima we ariko avuga ko yafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga kuko yahinduye ibyo yibwiraga byose. Ati "Ndabizi mama yifuzaga ko mbaho nishimye."

Akaba kandi yaravuze ko agomba kubaho kuko akeneye kuba irihunde rw'umugore we n'abana babo.

Prince Harry akaba yarahisemo kuva i Bwami mu Bwongereza ajya kuba muri USA n'umugore we Meghan Markle wahoze ari umukinnyi wa filime hamwe n'abana babo babiri.

Umubano wa Prince Harry n'Ubwami bw'u Bwongereza ukaba ukomeje kuzamba nyuma yaho asohoreye igitabo yise Spare kinenga Ubwami, nyuma akanasabwa gusohora ibikoresho bye mu nzu yabagamo i Bwami.