Twitter ya Lt Gen Kainerugaba Muhoozi yafunzwe

Twitter ya Lt Gen Kainerugaba Muhoozi yafunzwe

 Apr 12, 2022 - 08:52

Urubuga rwa Twitter rwafunze konti ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni. Ni nyuma y’uko yari yabanje guca amarenga ko imbuga ze zishobora gufungwa.

Urubuga rwa Twitter rwahagaritse konti ya Lt Gen Kainerugaba Muhoozi, umuhungu wa perezida wa Uganda, Yoweli Museveni, akanaba umugaba w'ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Konti ya Twitter ya Muhoozi yari ifite abayikurikirana ibihumbi 513. Yahagaritswe ku mugoroba wo ku ya 11 Mata nyuma y'imyaka isaga umunani yari ishize itambutswaho ubutumwa.

Benshi mu bakunzi ba Muhoozi ndetse barimo abamuhamagarira kuziyamamaza mu matora ya perezida wa Uganda yo muri 2026, bahise bajya ku rubuga rwa Twitter bamagana iby'ihagarikwa rya Konti ye ndetse banasaba ubuyobozi bw'uru rubuga kumukomorera.

Gusa hari andi makuru yatangiye kuzamuka avuga ko atari ubuyobozi bwa Twitter bwayifunze nk’uko bitekerezwa ahubwo ngo niwe nyiri ubwite wabaye ayihagaritse by’igihe gito. Ibi byose ntiharamenyekana ukuri kuzuye kuko Mohoozi ubwe ntacyo arabitangazaho.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Kainerugaba Muhoozi aciye amarenga ko abizi ko ubuyobozi bwa Twitter bushobora kumufungira konti. Ibi nibyo benshi bashingiraho bavuga ko ashobora kuba ariwe wayifungiye kubushake.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)