Inzibutso 8 zibitse amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Inzibutso 8 zibitse amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi

 Apr 10, 2026 - 18:40

U Rwanda rufite inzibutso zirenga 240 zibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziri hirya no hino mu gihugu. Buri rwibutso rufite uruhare rukomeye mu gusigasira amateka, kwigisha abakiri bato no gukomeza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, icyakora usanga hari izifite amateka yihariye bitewe n'ubukana bwa Jenoside yakorewe aho ruherereye.

Muri izo zose, hari inzibutso umunani z’ingenzi zemewe ku rwego rw’igihugu, ari zo zifite amateka yihariye kandi zigira uruhare runini mu kwigisha no kwibutsa isi yose ibyabaye mu Rwanda.

1. Urwibutso rwa Kigali 

Ni rwo rwibutso rukuru mu Rwanda, ruruhukiyemo abarenga ibihumbi 250 by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, rukaba rufite inzu ndangamateka igaragaza amateka ya Jenoside, ubuhamya bw’abarokotse ndetse n’icyiciro cyihariye cy’abana bishwe.

Ni ahantu h’ingenzi mu bushakashatsi, uburezi no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Rukora Buri munsi kuva 8:00 kugera 5:00.

2.Urwibutso rwa Nyamata

Ni urwibutso ruri mu karere ka Bugesera, ahahoze ari kiliziya ya Nyamata yari yahungiyemo abantu benshi bakaza kwicirwa aho.

Abantu barenga ibihumbi 45 barahiciwe, kandi haracyabikwa imyambaro n’ibikoresho by’abishwe, bigafasha mu gusobanukirwa ubukana Jenoside yakoranywe. Rukora buri munsi kuva 8:00 kugera 4:00.

3. Urwibutso rwa Ntarama

Na ho ni urwibutso ruri mu Bugesera, rugaragaza ubwicanyi bwakorewe mu kiliziya zitandukanye, aho abantu barenga ibihumbi 5 biciwe. Ni nyubako yarinzwe,inafatwa uko yari imeze, aho hakigaragaramo amaraso n’ibimenyetso by’ibyabaye.Rukora buri munsi kuva 8:00 kugera 4:00.

4. Urwibutso rwa Murambi

Ruherereye mu Majyepfo i Butare, ahahoze ari ishuri rya tekiniki. Ni rumwe mu nzibutso nini kandi zigisha cyane, aho hagaragarira ubwinshi bw’abishwe ndetse n’uburyo Jenoside yateguwe. Rukora buri minsi kuva 8:00 kugera 4:00.

5. Urwibutso rwa Bisesero

Ruri mu Ntara y’Iburengerazuba, rukaba rufite umwihariko wo kwibuka Abatutsi bagerageje kwirwanaho ku misozi ya Bisesero. Rugaragaza ubutwari n’ubwitange bwabo, n’ubwo benshi bishwe. Rukora buri munsi kuva 8:00 kugeza 4:00.

6. Urwibutso rwa Nyarubuye

Ni urwibutso rwo mu Burasirazuba, ruri ahahoze kiliziya ya Nyarubuye . Rugaragaza ubwicanyi bwakorewe abaturage benshi bo mu cyaro, bikerekana ko Jenoside yakorewe mu gihugu hose, atari mu mijyi gusa.Rukora buri munsi kuva 8:00 kugeza 4:00.

7. Urwibutso rwa Rebero

Ruri i Kigali, rukaba ruruhukiyemo abantu barenga ibihumbi 14, barimo abanyapolitiki n’abanyabwenge bishwe muri Jenoside. Rugaragaza igihombo gikomeye igihugu cyagize mu buyobozi no mu bumenyi. Rukora buri munsi kuva 8:00 kugeza 4:00.

8. Urwibutso rwa Gisenyi

Ruri mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka wa Congo. Ruruhukiyemo abarenga ibihumbi 12, rukaba rwibutsa amateka y’abishwe muri iki gice, no guhunga kwabaye muri ako gace. Rukora buri munsi kuva 8:00 kugeza 4:00.

Gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 mu Rwanda si urugendo rusanzwe, ni urugendo rw’amarangamutima n’amasomo akomeye ku buzima bw’ikiremwamuntu. Ni umwanya wo guhagarara, ugatekereza ku mateka, ugaha icyubahiro abazize Jenoside, ndetse ugafata isomo rikomeye ryo kurinda ubumuntu n’agaciro ka muntu.

Izi nzibutso zitwigisha ko n’ubwo amateka ashobora kuba arimo umubabaro ukomeye, ashobora no kubyara imbaraga zo kongera kubaka, guharanira amahoro no kwimakaza ubumwe. Zigaragaza ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, ariko rukaba rwarahisemo inzira yo kwiyubaka no kubana mu mahoro.

Ku bashyitsi n’Abanyarwanda ubwabo, gusura izi nzibutso ni uburyo bwo kwegera amateka no kuyasobanukirwa byimbitse, bikabafasha no kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza harangwa n’ubumwe n’ubwiyunge.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien