Lucky de Christ yasohoye indirimbo”Tumutambire”-Video

Lucky de Christ yasohoye indirimbo”Tumutambire”-Video

 Sep 28, 2021 - 06:52

Lucky de Christ yashyize hanze indirimbo iri mu murongo yiyemeje wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro kigifu yavuze ko aho yakuye igitekerezo cyo kuririmba”Tumutambire” ati” Nahuye n’ikibazo kintera ubwoba bikomeye, ariko Imana inyibutsa ko na mbere hari ibindi bintu bikomeye cyane byari no kunyica cyangwa se bikankomeretsa ariko Imana yarandinze. Rero numva ko hariho n’abandi bantu bakeneye kwibutswa ko naho uri mu ngorane, Nyagasani arakubona kandi agufitiye umugambi mwiza.”

Mu kubara inkuru y’ibyamubayeho avuga ko yarwaye imyaka itatu ajya kwivuza birananirana. Igihe kigeze ukuboko kw’Imana kwarigaragaje arakira. Ati:”Ni ukuvuga umuntu wese uri mu ngorane yumve “Tumutambire” yumve ko guhangayika cyane bitamufasha, ahubwo kwizera Nyagasani no kumushimira ibyiza yakoze, n’imigambi myiza ku buzima bwabo bituma bakomera babeho kugira bazabone ukuboko kw’Imana ku buzima bwabo”.

Lucky de Christ yifuza ko umuziki we utera ingabo mu bitugu abafite ukwemera kujegajega bakamenya Ubuntu bw’Imana. Lucky yaririmbye muri Good News Choir, ubu akaba ari umwe mu nkingi za mwamba mu baririmbyi ba Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali. Ubusanzwe yitwa Lise Mahirwe ariko mu muziki akoresha amazina ya Lucky de Christ.