Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, Perezida wa Repubulila Paul Kagame yashyize mu nshingano abayobozi 10 muri Guverinoma, abandi bahindurirwa imirimo hanongerwamo amaraso mashya.
Maj Gen Albert Murasira yagizwe Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, asimbura Solange Kayisire wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbura Ingabire Assumpta, na we wahawe inshingano nshya.
Gaspard Twagirayezu, yagizwe Minisitiri w’Uburezi, avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w’Uburezi
Naho kandi, Dr Valentine Uwamariya wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi, yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Prof Jeannette Bayisenge, wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Ni mu gihe Jeannine Munyeshuri yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, asimbura Dr Uwera Claudine wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Claudette Irere wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro we yagumye muri iyi Minisiteri, ariko ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta gusa.
Ari nako kandi Eric Rwigamba yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu gihe Sandrine Umutoni wari Umuyobozi wa Imbuto Foundation, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiriko.

Sandrine Umutoni yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda
Assumpta Ingabire wari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera Umwana.
Mu yindi myanya itari iyo muri Guverinoma, irimo uyu wa Ingabire Assumpta, hanashyizweho Maj Gen (Rtd) Dr Charles Rudakubana, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, naho Margaret Nyagahura, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Hungary.
Nadine Gatsinzi wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa rw’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu.

Maj Gen Murasira yagarutse muri Guverinoma agirwa Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi

Prof Jeannette Bayisenge wari Minisitiri w’Uburinganire, yagizwe uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo
