Magingo aya abagabo babiri Charles Okwale w'imyaka 38 ndetse Joseph Osenu w'imyaka 48, barembeye mu bitaro bya Soroti Regional Referral Hospital muri Uganda nyuma yo kwishora mu mirwano. Kuri ubu Esenu arashinja Okwale kumusambanyiriza umugore we Petwa Ajakol ufite abana 10 ari nayo ntandaro yo kurwana.
Osenu na Petwa bakaba batuye mu cyaro cya Aukot mu gace ka Soroti, ari naho ibi byose byabereye. Osenu akaba yatangaje ko we n'umugore we ku Cyumweru bari basohotse bagiye gufata kamwe, baza gutaha ahagana saa 23h00 za Kampala, ariko umugore ahita yibeta ajya kureba uwo mugabo we wundi.

Udufuni twavugije ubuhuha bapfa umugore w'abana 10
Uyu mugabo akaba yahamije ko ari inshuro ya Gatatu yari abafatanye, dore ko bwa mbere yabacakiye mu 2015 bari mu bihuru bari kwiha akabyizi, anongera kubagwa gitumo mu 2018.
Osenu akaba yemeje ko ubwo kuri iyi nshuro yabafata, uyu Okwale yahise ajya kuzana agafuni ngo barwane bikarangira bacakiranye bose bagakomeretsanya.
Inzego z'ubuyobozi muri aka gace bose batuyemo, bakaba bemeje aya makuru ndetse bahamya ko bari kwitabwaho n'abahanga, nk'uko Daily monitor yaho muri Uganda yabyanditse, ndetse ubuyobozi bukaba bwemeje ko byose byatewe n'inzoga.
