Israel Mbonyi yari yaratangiye imyiteguro yo kujya gutaramira I Burundi. Uyu munsi tariki 28 Nyakanga 2021 nibwo hasohotse itangazo rigira riti:’’Umuhanzi Israel Mbonyi ntazataramira mu Burundi kuko nta burenganzira afite yahawe n’inzego zibifitiye ububasha’’.
L'artiste @IsraeMbonyi qui projete se produire au Burundi ne le fera pas. Il n'a pas encore l'autorisation des autorités burundaises compétentes. pic.twitter.com/ApXJTFxiwv
— MininterInfosBi (@MininterInfosBi) July 28, 2021
Byari byitezwe ko Israel Mbonyi azataramira i Burundi mu bitaramo bitatu birimo icyari cyitezwe tariki 13 Kanama 2021 yari kuzakorera ahitwa ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazitabirwa n’abazaba batumiwe gusa n’abayobozi batandukanye bo mu Burundi nubwo amazina ataratangazwa.
Avuga kuri iki gitaramo mu minsi ishize ubwo yaganiraga na IGIHE, Israel Mbonyi yahishuye ko cyari kuzitabirwa n’abazaba bahawe ubutumire gusa ndetse n’abayobozi batandukanye.
Tariki 14 Kanama 2021, Israel Mbonyi byari byitezwe ko azongera gutaramira muri ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazaba ari igitaramo gihenze mu buryo bw’amikoro.
Igitaramo cya nyuma Israel Mbonyi yari kuzakorera mu Burundi cyari cyashyizwe ku giciro gito ni icyo ku wa 15 Kanama 2021, cyagombaga kubera ahitwa ‘Bld de l’Independence’.