Polisi yafashe urumogi rungana n’ibiro 24 n’udupfunyika twarwo 4,145

  Polisi yafashe urumogi rungana n’ibiro 24 n’udupfunyika twarwo 4,145

 Jun 29, 2021 - 05:15

  Polisi y'u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu, mu bikorwa byakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage bafatiye mu turere dutanu  urumogi rungana n’ibiro 24 n’udupfunyika twarwo 4,145.

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Munini hafatiwe abantu batatu; Tuyizere Innocent w’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Akagali ka Rega yafatanwe udupfunyika 1,500, Ngirabatware Bihoyiki w’imyaka 25 ukomoka mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyirabigogwe, Umudugudu wa Giramata yafatanwe udupfunyika 1,200 na Mbarubucyeye Emmanuel w’imyak 46 bikekwa ko ariwe wari ushyiriwe urwo rumogi, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gitarama, Umudugudu wa Nyabisindu hafatiwe udupfunyika 1,010 twari dutwawe kuri moto iriho abantu babiri babonye Polisi  barukubita hasi bariruka.

Ni mugihe mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushonyi mu Kagari ka Magabo mu Mudugudu wa Nkomero hafatiwe uwitwa Ntakirutimana Eurade w’imyaka 31 afite udupfunyika 435 yari avanye mu Karere ka Rubavu; mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kivuye hafatiwe ibiro 20 by’urumogi byari bivuye mu gihugu cya Uganda abari barwikoreye bariruka baracika, naho mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base, Akagari ka Gitare mu Mudugudu wa Gatete hafatiwe ibiro 4 by’urumogi byari bihetswe n’abantu babiri kuri moto babikubise hasi bahita biruka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu batatu bafatiwe mu Karere ka Ruhango ubwo Polisi yagenzuraga ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19 ko ashyirwa mu bikorwa.

“Hari mu masaha ya saa moya ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yageraga kuri bariyeri abapolisi bari bashyize mu Mudugudu wa Ruhuha mu kugenzura ko amabwiriza ya Covid-19 yubahirizwa. Uretse no kuba bari barengeje isaha yagenwe ubwo abapolisi babasakaga basanze Tuyizere Innocent afite udupfunyika tw’urumogi 1,500 yarwiziritse munda, Ngirabatware Bihoyiki tumusangana udupfunyjika 1,200 we yari arutwaye mu gikapu ahetse mu mugongo.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko bababajijwe aho bakuye urwo rumogi bavuga ko bari barukuye mu Karere ka Rubavu  baruzaniye uwitwa Mbarubucyeye utuye mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Munjyejuru nawe waje guhita afatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko udupfunyika tw’urumogi 1,010 twafatiwe mu Karere ka Muhanga twafashwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bakorera muri ako Karere ubwo bari mu kazi kabo bisanzwe mu murenge wa Nyamabuye bahagarika moto yanga guhagarara bayivaho bayita aho n’urumogi bariruka.

Mu Karere ka Rutsiro Ntakirutimana Eurade yafatiwe mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Kaguriro mu Murenge wa Mushonyi afatanwa udupfunyika 435 afatwa n’abapolisi bakorera muri uwo murenge ababwira ko urwo rumogi arukuye mu Karere ka Rubavu aruhawe n’uwo bita Bacanga nawe ngo akaba aruhabwa na Mama Shekina wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu Ntakirutimana yavuze ko urwo rumogi yari arushyiriye uwitwa Issa bakaba bari guhurira mu Murenge wa Gihango wo muri ako Karere ka Rutsiro ubundi agahembwa amafaranga ibihumbi 10 y’amanyarwanda.

Mu Karere ka Burera hafatiwe ibiro 20 by’urumogi byafashwe mu masaha ya saa tanu z’ijoro ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’umutekano biturutse ku makuru bari bafite ko hari abantu bambutse mu ghihugu cya Uganda ahitwa i Kabare bakuye ibiyobyabwenge ku bantu baho babicuruza bazwi ku mazina ya Sinai na Simpa. Abantu  baturutse yo banyuze mu Murenge wa Kivuye bashaka kugana ku gishanga cya Rugezi kuko ariho bakunze kubicisha bikanze inzego z’umutekano babikubita hasi bariruka hafatwa ibyo biro 20 by’urumogi.

Ni mugihe mu Karere ka Rulindo abantu babiri baje bahekanye kuri moto mu masaha ya saa kumi n’igice z’urukerera iva ahitwa Rwiri yerekeza Murambo Tumba icyapa kiranga pulake ya moto bari bagisize umukungugu kugira ngo kitagaragara bageze kunzego z’umutekano bakubita hasi igikapu barakomeza.

SP Kanamugire yagiriye inama abivanga mu bikorwa by'ibiuobyabwenge  ko bakwiye kubireka kuko uburyo babitwaramo bwose butahurwa.

Ati “Nta kiza cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko aho wanyura hose n’uburyo wabitwaramo bwose bizatahurwa ufatwe ushyikirizwe ubutabera. Abantu bakwiye kubahiriza amategeko yo kwambukiranya imipaka, ikindi bagakurikiza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 birinda kujya ahantu hatandukanye kuko bashobora kwandura Koronavirusi bakanduza n’abandi.”

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ngo bakorerwe dosiye, mugihe abacitse bagishakishwa.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.