Urutonde rw’ibyamamare byafatiwe mu busambanyi, izubatswe zigasenyuka

Urutonde rw’ibyamamare byafatiwe mu busambanyi, izubatswe zigasenyuka

 Sep 3, 2021 - 02:44

Kimwe mu bintu bibi ibyamamare bihuriyeho ndetse basa n’abihariye ni ugucana inyuma. Hari abafite amazina azwi cyane mu ruganda rw’imyidgaduro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika baciye inyuma abo bakundana cyangwa se abo bashakanye ku karubanda ibizwi nka bose babireba aho kwihisha byasaga n’ibitagishoboka. Ni mu gihe iki ari igitero simusiga ndetse cyiza kuri bamwe baba bishimiye aya makuru bitewe n’inyungu babikurikiranyemo. Akenshi usanga bibatera agahinda ku bagira amarangamutima yigaragaza kwihishira bikabananira.

Niba uciye inyuma uwo mukundana, ukwiye gushyirwa ku karubanda! Iyi ni imvugo ikunze kugarukwaho I Hollywood ahabarizwa inganda kabuhariwe mu gukora no gutunganya Filime. Ikindi ni uko gucana inyuma bikomeje gusenya ingo nyinshi na cyane iz’ibyamamare mu kanya nk’ako guhumbya.

Iyi ngeso yangije isura y’ibyamamare bitakarizwa icyizere byari bifitiwe. Kuri uyu munsi rero tukaba twabateguriye urutonde rw’ibyamamare 6 bifite amazina aremereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika by’umwihariko I Hollywood aho byafashwe bicana inyuma, ibyakorerwaga mu ibanga rikomeye bikisanga byakwirakwijwe ku mbuga nkoanyambaga!

  1. Arnold Schwarzenegger yaciye inyuma Maria Shriver

Arnold Schwarzenegger yarongoye umukozi wo mu rugo babyarana umwana (Getty images)

Arnold Schwarzenegger ntabwo avugwaho gusa guca inyuma umugore we Maria Shriver akajya kuryamana n’umukobwa wabakoreraga akazi ko mu rugo, ahubwo iki kibazo cyanafashe indi ntera banabyarana umwana. Ikindi gitangaje ni uko byaje guhumira ku mirari uyu mwana avuka nyuma y’iminsi itanu umwana we wa kane yabyaranye n’uwari umugore we Maria Shriver avutse, ubwo aba agize abana batanu hanabariwemo n’uwo mwana yabyaranye n’umukozi wo mu rugo.

Uyu mugabo yagerageje gusaba imbabazi umugore we ariko biranga biba iby’ubusa kuko umugore we yari yamaze kuryya karungu ndetse no gushaka inzira imuganisha mu rukiko kwaka gatanya. Aba bombi bidatinze bahise batandukana.

  1. Kevin Hart yaciye inyuma Eniko Parrish

Kevin Hart yarongoreye undi mugore mu mudoka. Amashusho niyo yamutamaje

Ubwo umugore we yageragezaga kwaka ibisobanuro no guhata ibibazo Kevin Hart ku mashusho yagiye hanze arimo gukora imibonanompuzabitsina n’undi mugore aho bari mu modoka mu gihe cy’iminota 20, uyu mugabo w’umunyarwenya yibwiye ko agomba kuza yiyejeje ndetse agomba guca bugufi agasaba imbabazi umugore we. Uyu mugabo yanasabye isi imbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Birumvikana yari yanazisabye umugore we, nubundi ariko arongera azimusabira mu mashusho”video” yari yifashe ayashyira kuri Instagram ye, ko atazabisubira. Icyashenguye benshi ni ukuntu uyu munyarwenya yaciye inyuma umugore we kandi yaranatwite, iki kikaba ari ikintu cyamugoye kucyakira aho yakomeje kwakira ubutumwa butabarika bw’abantu bo hirya no hino ku isi bamuha ibitekerezo binyuranye ariko ibyinshi ari ibyamugiraga inama yo guhita atandukana n’umugabo we nubwo yabyimye amaso. Kugeza uyu munsi aba bombi basabanye imbabazi kandi ubu babanye neza, aho bakomeje kwita ku rugo rwabo.

  1. Kris Jenner yaciye inyuma Robert Kardashian

Kris Jenner yaciye inyuma umugabo we

Ubwamamare bwa Kardashian(The Kardashian empire) bwatangiranye n’iyi couple yamamaye ariko umwe muri bo ntabwo yabashije gukomeza kwitwararika ngo adatatira igihango. Kris Jenner ni we waciye inyuma umugabo we, maze ajya kuryamana na Todd Waterman. Kris yabaye nkubitangaho ikiganiro mu 2011 asa n’usubira mu mateka ye y’akahise ndetse abana b’uyu muryango nabo ubwabo bagiye babivugaho mu biganiro bitandukanye.

Khloe Kardashian yabikomojeho mu kiganiro cye kitwa Kocktails with Khloe ko ibi bibazo n’ibizazane byo gucana inyuma byangije kandi bikanasenya papa we.

Robert Kardashian yapfuye mu 2003 ariko Kris Jenner yabivuzeho ko atamubereye imfura ndetse uyu mugore yumvikanye yifuza ko batakabaye bari baratandukanye, ariko nanone uyu mugore yirengagije ko akwiye kumenya ko atakabaye yaramuciye inyuma.

  1. Anne Heche ni umugore waciye inyuma umugore mugenzi we Ellen DeGeneres

Umutinganyi Ellen DeGeneres bamuciye inyuma ahita yihimura ashaka undi mugore

Amakuru y’aba bombi yahungabanyije Hollywood. Iyi nkuru igarukwaho ku bwinshi. Iyi couple y’aba bagore yari ibanye neza mu gihe cy’imyaka 4 yose kugeza ubwo Heche yavuzweho guca inyuma DeGeneres akajya kuryamana n’umu Cameraman ndetse birangira bigumaniye babana nk’umugabo n’umugore, ariko kandi uyu mugore bidateye kabiri yaje guca inyuma n’uyu mugabo.

Gusa Ellen DeGeneres yishatsemo ibisubizo ashaka umugore mugenzi we babana nk’umugabo n’umugore kandi rwose kuri ubu babanye neza, akaba yarashyingiwe kuri Portia De Rossi.

  1. Jennifer Lopez yaciye inyuma Cris Judd

Jennifer Lopez yaciye inyuma umugabo we birangira ashakanye n'uwo batarambanye

Hari igihe cyabaye ubwo Jennifer Lopez n’umugabo we bari babanye neza mu rukundo ruzira amakemwa. Ubwo uyu mugore yarongorwaga n’umukinnyi wa filime Cris Judd, byagaragaye ko iminsi yo gukundana no guteretana irangiye ahubwo ko batangiye inshingano zo gukundana nk’umugabo n’umugore no kubaka urugo rwabo. Bidateye kabiri uyu mugore yaciye inyuma umugabo we arangije ajya kuryamana na Ben Affleck. Judd na Jennifer Lopez mu kanya nk’ako guhumbya bahise batandukana hari hashize amezi 9 bakoze ubukwe. Hashize agahe gato Jennifer Lopez na Ben Affleck bahararanye ndetse bahabwa izina rya #Bennifer iri rikaba ari izina rihuza amazina yabo aho wasangaga iri zina rigarukwaho aho ariho hose mu itangazamakuru na cyane ubwo uyu mugabo yamwambikaga impeta. Aho babaga basohokeye, udushya bakoze ariko nyuma baje gutandukana nubwo kuri ubu isaha n’isaha hashobora gusohoka amakuru ko basubiranye. Mu nkuru ziheruka twabagejejeho ko bahuriye ahantu bagahuza urugwiro.

  1. Brad Pitt yaciye inyuma Jennifer Aniston

Jennifer Anniston ari kurira kubera ko bamuciye inyuma

Iyi yabaye inkuru ikomeye yo gutandukana kw’aba bombi. Nta numwe washoboraga kuyikwepa. Aniston na Pitt mu byukuri bari basanzwe ari I couple ikomeye ndetse ihorana udushya muri Hollywood. Igihe cyaje kugera umukinnyi wa Filime Angelina Jolie yinjira mu buzima bwabo. Brad Pitt na Angelina Jolie bahuye ubwo bajyaga gukina filime yitwa Mr. & Mrs Smith, bagihurira mu kazi bashidutse baninjiye mu rukundo. Mu kanya nkako guhumbya amafoto na za video aba bombi bakora imibonano mpuzabitsina ahita akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Birumvikana nubundi uyu mugabo yari yaje gukina muri iyo filime  yasize umugore we Jennifer Aniston mu rugo. Urukundo rw’igisagirane rwavumbutse hagati ya Brad Pitt na Angelina Jolie rwatumye mukeba we Jennifer Aniston ahita atandukana na Brad Pitt nta yindi nteguza. Prad Pitt ahita yibanira na Angelina Jolie bakora I couple izwi ku izina rya Brangelina hamwe n’abana babo batatu baje kubyarana. Ni abana biyongera ku bandi batatu bakuye mu kigo cy’imfubyi bose hamwe bakaba ari batandatu. Hashize imyaka 12 babanye baje gutandukana mu 2016.

Umwanditsi: Sibomana Emmanuel