Tiwa Savage na Seyi Shay bashwaniye muri salo-Video

Tiwa Savage na Seyi Shay bashwaniye muri salo-Video

 Jun 15, 2021 - 14:07

Amakimbira yo mu 2017 yongeye kubyutsa umugara Tiwa na Sey bashwanira muri salo y'ubwiza i Lagos

Hari umugabo w’umuhanga mu kwandika ibitabo, filimi n’udukino tw’abana witwa George Raymond Richard Martin ufite amagambo yavuze akamenyekana ati:’’Ibikomere byo hambere ntibishobora gukira ahubwo ijambo rimwe rshobora kubitera kuva amaraso’’. Ibi rero nibyo byabaye kuri Tiwa Savage ahuye na Sey Shay muri salon itunganya ubwiza bw’abagore I Lagos. Amatiku yabo yatangiye mu 2017 ubwo Sey Shay yaririmbaga ibyitwa Challenge yise Fu*ck You abwira Tiwa Savage. Tiwa Savage yabitse inzika imyaka ine yose. Ikibazo ni uko Sey yavuze ko kuririmba ibyo bidakanganye nk’ubugome Tiwa yamukoreye mu bihe byatambutse. Ubundi Sey yasanze Tiwa bari kumukorera imisatsi aramusuhuza amukoze ku rutugu. Undi yaramwikirije. Nyuma y’iminota 20 Tiwa yasanze Sey atangira kumwita indaya anamwibutsa ibyo yamuririmbyeho birimo amagambo y’urukozasoni. Sey atanga ubuhamya ko bajyaga bahura bakanifotozanya ariko yashoboewe ubwo yamwadukiraga akamutuka. Mu 2017 Sey na Victoria Kimani baramututse mu ndirimbo. Ibi ntiyabyibagiwe. Hari aho muri iyo ndirimbo ya Kizz Daniel basubiyemo Sey aririmba ati:’’Urabizi sindi Svage, ndiyishyurira’’. Aha yashakaga gucyurira Tiwa Savage bivugwa ko yamubujije amahirwe yo gukorana na Wizkid ngo amuzamurire izina. Hari harasohotse urutonde rw’ibyamamare byo muri Nigeria byananiwe kwishyura imyenda mu tubyiniro kandi Tiwa Savage yari kur urwo rutonde.

Umva uko byagenze bahuye