FIFA The Best awards 2021 : Lewandowski yahigitse Messi, Cristiano Ronaldo ahabwa igihembo k’ibihe byose

FIFA The Best awards 2021 : Lewandowski yahigitse Messi, Cristiano Ronaldo ahabwa igihembo k’ibihe byose

 Jan 18, 2022 - 05:33

Robert Lewandowski nyuma yo guhuguzwa Ballon’dor igahabwa Messi yahojejwe amarira na FIFA The Best, Cristiano Ronaldo atwara igihembo cya rutahizamu w’ibihe byose.

Ni ibihembo bitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Ni ibihembo byitwa “FIFA The Best” nyuma yuko bitandukanyijwe na Ballon’dor ya France Football ariko byose bigahurira ku guhemba abakinnyi b’umupira w’amaguru bitwaye neza n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mupira w’amaguru.

Ni ibihembo byaraye bitanzwe mu ijoro ryakeye taliki 17 Mutarama 2022 i Zürich muri Switzerland ku cyicaro gikuru cya FIFA.

Ni ijoro ryari ritahiriye Robert Lewandowski wari umaze iminsi yimwa ibihembo nyamara imibare yerekana ko akwiriye kubihabwa.

Robert Lewandowski wa Fc Bayern Munich niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi cya FIFA The Best ahigitse Lionel Messi wa Paris Saint Germaine na Mohamed Salah wa Liverpool, nyamara Robert Lewandowski yari yahigitswe na Lionel Messi muri Ballon’dor ya France football ndetse Kylian Mbappé muri Globe Soccer awards.

Mu gihe igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bagore cyatwawe na Alexia Putellas Fc Barcelona akaba yaratwaye ibihembo byose by’umukinnyi mwiza mu bagore Ballon’dor, UEFA Best na FIFA The Best.

Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cya rutahizamu w’ibihe byoso.

Umwaka ushize wa 2021 wasize Cristiano Ronaldo atsinze ibitego 115 mu ikipe y’igihugu aba umukinnyi wa mbere ku isi utsinze ibitego byinshi ku isi my ikipe y’igihugu akuyeho agahigo ka Ali Daei wa Iran watsinze ibitego 109.

Byatumye ahabwa “FIFA Special Award” nka Rutahizamu w’ibihe byose.

Ibindi bihembo byatsinzwe.

Umuzamu wa Chelsea Edouard Mendy yabaye umuzamu mwiza wa FIFA (FIFA The Best Goalkeeper) ahigitse Gianluigi Donnarumma  wa Paris ris Saint Germane na Manuel Neuer  wa Bayern Munich.

Ni igihembo cyari cyatwawe na Gianluigi Donnarumma  muri Ballon’dor ya France Football.

Umutoza mwiza mu bagabo yabaye Thomas Tuchel wa Chelsea nyuma gutwara Uefa Champions League na Uefa Super Cup yahigitse Pep Guardiola wa Manchester City na Roberto  Mancini utoza ubutaliani ndetse umutoza mwiza mu bagore yabaye Emma Hayesutoza Chelsea y’abagore.

FIFA Puskás Award, igihembo gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza yabayeErik Lamelawa Tottenham Hotspur watsinze igitego ku mukino bakinaga na Arsenal muri Shampiyona y’ubwongereza.

The FIFA fan award, igihembo gihabwa umufana w’umwaka cyahawe abafana ba Denmark na Finland kubw’umutima udasanzwe bagaragaje ku mukino wabahuje ubwo Christian Dannemann Eriksenyagiraga ikibazo cy’umutima bagafata amadarapo y’ibihugu byabo bakayaha abakinnyi b’amakipe yombi ngo batabare ubuzima bw’uyu mukinnyi.

FIFA The Best Fair Play award, igihembo gihabwa ikipe, umukinnyi cyangwa undi wese wagaragaje ubwitange mu mupira w’amaguru cyahawe ikipe y’igihugu ya Denmark, abaganga n’abatoza batabaye ubuzima bwa Christian Eriksen wari wagize ikibazo cy’umutima.

Robert Lewandowski niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi Fifa The Best player ahigitse Messi na Salah (Fifa Instagram photo)

Cristiono Ronaldo yahawe igihembo kidasanzwe na FIFA (FIFA special Award (Fifa Instagram photo)