Kyiv bongeye kuyishumika

Kyiv bongeye kuyishumika

 Jul 2, 2023 - 09:44

Nyuma y'iminsi 12 u Burusiya butarasa ku murwa mukuru wa Ukraine Kyiv, kuri iki Cyumweru dorone zongeye kwibasira uyu mugi.

Inzego za gisirikare muri Ukraine ziratangaza ko murucyerera rwo kuri iki Cyumweru u Burusiya bwagabye igitero cya dorone umunani na misile eshatu ku murwa mukuru Kyiv, mu gihe hari hashize iminsi 12 nta gitero gikozwe kuri uyu mugi.

Nubwo u Burusiya bwarashe kuri uyu mugi, ariko Ukraine yatangaje ko yabashije guhanura izo dorone zose yewe na misile zose zari zoherejwe. Magingo aya nta makuru aramenyeka yabakometse cyangwa abahitanwe nizo dorone.

Kyiv yongeye gusukwaho misile 

Ari nako kandi mu Burasirazuba bwa Ukraine muri Donesk, bitangazwa ko abasivire 3 bapfuye abandi 17 bagakomereka mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

Ikindi kandi urugamba rurakaze muri Kherson hafi y'umugezi wa Dnipro ndetse no muri Bakhmut aho Ukraine ivuga ko hari metero iri kwigarurira aho muri uwo mugi nubwo u Burusiya bubitera utwatsi.