Manzi James yashakanye na Amy Blauman ku ya 24 Ugushyingo mu 2018. Ni ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitaruye umujyi wa Rubavu. Humble Jizzo yashakanye n’uyu muzungukazi nyuma yo kumarana imyaka itanu bakundana. Muri uwo mwaka yamuherekeje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kwibaruka umwana w’umukobwa bise Manzi Ariela.
View this post on Instagram
Humble Jizzo yashyize amafoto kuri Instagram ye yerekana ko yerekeje muri Amerika ku buryo ushobora kwibaza aho itsinda rya babiri risigaye. Urban Boys iheruka indirimbo bari kumwe mu 2019. Umwaka urashize. Mu minsi ishize Nizzo yakoze indirimbo ari kumwe na Social Mulla na Peace Joli bitangira guhwihwiswa ko nta kabuza iri tsinda ryaba riri mu marembera. Mu gihe uyu muryango wa Humble Jizzo wafata icyemezo cyo kutazagaruka mu Rwanda, ibikorwa bya Urban Boys bya bigeye ku iherezo.
Reba Go Low bari kumwe na Gihozo Pacifique
