Inyandiko z'ibanga zagiye hanze muri USA zikomeje kurikoroza

Inyandiko z'ibanga zagiye hanze muri USA zikomeje kurikoroza

 Apr 11, 2023 - 10:30

Inzego z’ubutabera muri Amerika zatangiye iperereza ngo zimenye uburyo inyandiko z’ibanga zari zibitse muri Minisiteri y’ingabo, zageze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi yashize nibwo haje kujya hanze inyandiko z'amabanga akomeye y'ubutasi mu gisirikare cy'Amerika agaragaza uburyo icyo gihugu kimaze igihe gikora ubutasi n’ibindi bikorwa binyuranye kugeza no ku bihugu byitwaga inshuti.

Ayo mabanga yagiye hanze kandi arimo uburyo maneko za Amerika zageze mu butegetsi bw’u Burusiya ndetse no mu by’intambara icyo gihugu kirimo muri Ukraine.

Izo nyandiko zikaba zarageze hanze bwa mbere mu kwezi gushize, zinyuzwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Discord.

Aya makuru ni ibanga koko?

Amakuru menshi akubiye muri izo nyandiko ni ibanga kuko yanditseho ‘Top secret’, bivuze ko aba agenewe abayobozi bake mu butegetsi, ubundi akabikwa ahantu hizewe nta wundi muntu wemerewe kuyageraho.

Ntabwo biramenyekena uwaba yarafashe izo nyandiko z’ibanga akazishyira hanze, uburyo yabigenje ngo azigeze hanze n’ibindi.

Ku bw'ibyo, CNN ikaba yatangaje ko hari inyandiko 53 abanyamakuru bayo barebyemo bashaka kumenya ibirimo, zikubiyemo amabanga y’ubutasi yo guhera muri Gashyantare na Werurwe uyu mwaka.

Amerika ikora ubutasi ku bihugu by'inshuti zayo

Izi nyandiko kandi zigaragaza ko Amerika ikora ubutasi bukomeye no mu bihugu yita inshuti nka Israel, Koreya y’Epfo na Ukraine.

Hari izindi zirimo uburyo maneko za Amerika zinjiriye Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ndetse n’umutwe wigenga wa gisirikare wa Wagner. Kugira ngo maneko za Amerika zibigereho zifashisha kumviriza itumanaho ry’izo nzego no gukoresha bamwe mu bahakora.

Amabanga agaragaza iby'intambara ya Ukraine 

Hari izindi nyandiko zirimo uburyo Ukraine nta ntwaro n’ingabo bihagije ifite byo gukomeza intambara barimo n’u Burusiya.

Ikindi kandi gikomeye, izi nyandiko zigaragaza ko Ukraine iri gutegura igitero gikomeye cyo kwigaranzura u Burusiya n'uburyo byose bipanze.

Hari n’inyandiko igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zumviriza Perezida Volodymyr Zelensky benshi bafataga nk’inshuti ikomeye y’abanyamerika n’abanyaburayi, dore ko ibihugu byombi binafitanye amasezerano yo gusangira amakuru y’ubutasi.

Mu nyandiko zashyizwe hanze, harimo n’izigaragaza ibiganiro by’abayobozi babiri bakuru muri Koreya y’Epfo, bavuga uburyo bahangayikishijwe n’umutekano w’igihugu cyabo nyuma yo gusabwa intwaro zo guha Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bavugaga ko kohereza izo ntwaro bizanyuranya n’amahame icyo gihugu cyashyizeho yo kudaha intwaro zikomeye ibihugu biri mu ntambara.

Muri abo bayobozi, umwe yumvikana abwira mugenzi we ko aho kwica itegeko, bafata izo ntwaro bashaka guha Ukraine bakazigurisha muri Pologne hanyuma zigahabwa Ukraine.

Ni iki impande bireba ziri gutangaza?

Muri rusange ku bijyanye n'intambara ya Ukraine n'u Burusiya, Ukraine ibiri muri izo nyandiko irabihakana yivuye inyuma mu gihe Amerika yemera ko izo nyandiko ari izayo koko.

Ku ruhande rw'u Burusiya bavuga ko basanzwe baziko Amerika ikora ubutasi mu bihugu byo mu Isi gusa baravuga ko ibyo ntacyo bibabwiye.

Nubwo hataramenyekana uwasoheye izi nyandiko, hari amakuru avavuga ko izi nyandiko zaba zasohowe n'Abanyamerika kubushake bwabo bagamije kuyobya u Burusiya.

Ninako kandi abandi nabo bavuga ko zaba zasohowe n'u Burusiya nyuma yo kwinjirira inzego z'ubutasi muri Amerika bamara gukuramo amakuru bashaka bakazisohora.