Jose Chameleone wari urembeye I Nakasero aho hari hagiye hanze ifoto ye igaragaza ko arembye cyane kuri ubu yatangiye koroherwa. Yanditse kuri Twitter ati:’’Urakoze Mama, urukundo rwawe ni ntagereranywa, ntiwigeze untererana, Imana iguhe kuramba kandi nzakwigiraho byinshi”.
Jose Chameleone w’imyaka 42 yarwajwe na nyina kuko umugore we ari muri Amerika n’abana batanu. Daniella Atim wabyaranye n’uyu muhanzi yaniyamye abakomeje gukwirakwiza ifoto y’umugabo we igaragaza ko amerewe nabi. Yanditse ati:’’Kuki mukomeje gusangiza abantu iyi foto? Ese ntimuzi ko afite abana? Ubu biragoye kubasobanurira icyabaye. Mukwiriye kubaha ubuzima bw’umuntu”. Yakomeje abasaba kudashyira hanze ifoto y’umugabo we ahubwo bashake izindi nziza bafite bazisangize abo bashaka.
