Umusaza bamurohoye agerageza kwiyahura bwa kane

Umusaza bamurohoye agerageza kwiyahura bwa kane

 Apr 25, 2023 - 03:04

Umusaza w'imyaka 65 yarohowe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata 2024 mu cyuzi ubwo yageragezaga kwiyahura ku nshuro ya kane.

Umusaza w'imyaka 65 wo mu karere ka Kayonza umurenge Murama yarohowe nhyuma yo kwiroha mu cyuzi agiye kwiyahura kubera amakimbirane asanzwe afitanye n'umuryango we.

Amakuru yatanzwe n'abari hafi y'uyu musaza ni uko yagiranye amakimbirane n'umugore we hanyuma ajya kureba inshoreke ye mu rwego rwo kwirinda intonganya yari agiye kuraramo.

Ubwo yageraga kuri iyo nshoreke ye, nibwo yahise afata icyemezo cyo kwiyahura kubera ko nayo yanze kumukingurira ariko agiye kwiyahura yiroshye mu cyuzi baramurohora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yatangaje ko bagiye kwegera umuryango bakawuganiriza ku buryo ibibazo bafitanye bazahita babicoca ubundi bakabana mu mahoro.

Yagize ati “ Tugiye kwegera uriya muryango tubaganirize ku bibazo by’amakimbirane bafitanye ku buryo birangira bakiyunga, bakongera kubana neza, ngire ngo icyateye uriya musaza gushaka kwiyahura ni ibyo bibazo by’amakimbirane bafitanye. Nitubaganiriza ndakeka bizarangira kuko hari izindi nshuro eshatu yari yagerageje nabwo kwiyahura ariko agatabarwa.”