Sheebah Karungi winjiye muri TNS mu 2013 ubwo Jeff Kiwa yatandukanaga na Good Life akayimaramo imyaka 8 yaje kwigumura atangiza imishinga ye ahitamo gukomezanya na Dirisa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri hotel imwe mu ziri mu mujyi wa Kigali rwagati, nabajije uyu muhanzikazi uhagaze neza muri muzika arangije yanshubije ati:”Urabizi imyaka 8 cyangwase 9 ukorana n’umuntu ni myinshi ku buryo hari iterambere nagezeho. Nakoranye neza na TNS kugeza ubwo nkuze nkagira ibyo nanjye ntangira kwikorera. Ariko nta muntu wakwifuza gufasha udatera imbere! Nicaranye na Jeff Kiwa mubwirako nshaka gukora ku giti cyanjye nkagenzura ibikorwa byanjye kandi twarabyemeranyije.”
Ku ngingo yo kuba mbere gato yo kuva muri TNS yaravuzweho agasuzuguro yasubije ati:”Ziriya ni inkuru mwabonye si ukuri. Jye nubaha Jeff Kiwa, nawe aranyubaha. Twatandukanye mu mahoro. Nukuri yakoze byinshi kuri jye ariko igihe cyari kigeze ngo ngire ibyo nikorere kandi bishya. Hari ibyo tutemeranyijeho ariko nyuma twaje guhuza tugira ibyo twemeranyaho”.
Sheebah Karungi, Kivumbi King, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Soldier Kid na Kenny K-Shot baraza gutaramira abitabira iserukiramuco riri bubere kuri Canal Olympia ku Irebero. Kizz Danniel azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu aho na we azataramira abazitabira iserukiramuco ryiswe MTN/ATFH.
Sheebah ntatewe ipfunwe no kuba abahanzi ba Uganda bakora umuziki babonye wose
Uganda kuri ubu yabaye iciro ry’imigani kuko umuhanzi wese uhagaze neza muri Afurika araza akabatwara amashilingi bagasigara bakanuye amaso. Abo muri Nigeria bo bahinduye Uganda insina ngufi bacaho amakoma. Diamond Platnumz we yishyurwa akayabo kadashobora guhabwa umuhanzi wese waho. Ni nako abasuzugura akaba adashobora kwemera gukorana indirimbo nabo kuko ntibareshya yaba ku gikundiro, amafaranga, ubutunzi, n’ibindi. Spice Diana yigeze gusubiza umunyamakuru wa WCB tv ko muri Uganda bakora umuziki wose ugezweho. Mugushaka kumenya ukuri nabajije Sheebah ambwira ati:”Urabizi Pundit, umuziki nta rurimi ugira, umuziki ubwabo ni ubwoko, dukora ibyo tubonye”. Yongeye ko bakora Afrobeat bakayivanga n’indi miziki. Iki nicyo gisubizo nashakaga kuko bari kwizihiza imyaka 60 bateje imbere umuziki ariko iserukiramuco izaba mu Ukwakira hazaba hari Rema akazaba agaragiwe n’abahanzi bakoze umuziki ataravuka barimo Ragga Dee, Lilian Mbabazi n’abandi. Ni Afropalooza Music Festival izaba ku itariki 7-9 Ukwakira uyu mwaka. Bazaba bizihiza imyaka 60 bateje imbere umuziki nubwo aho bagana hateye urujijo.
Sheebah Karungi mu myambaro y’amabara y’abaryamana bahuje igitsina

Ifoto:Inyarwanda
Uzi neza amabara aranga abaryamana bahuje igitsina bahita basobanukirwa imyambaro Sheebah yari yambaye. Ni umupira ufite amabara abaranga. Umunyamakuru Sibomana Emmanuel yamubajije niba aryamana n’abo bahuje igitsina undi ati:”Kuva nkiri muto sinjya nshyira hanze ubuzima bwanjye ku karubanda kuko burihariye (privacy)”. Ni igisubizo kirimo amacenga kuko icyamamare gishimishwa no gushyira hanze buri kintu cyose cyamucururiza.
Sheebah Karungi yavuze inshuro umukobwa adakwiriye kwihanganira igihe yahohotewe
Asubiza uriya munyamakuru navuze hajuru ku kibazo cya Miss Sandra Teta yagize ati:”Bakobwa kuki mwemerako muhohoterwa? Umugabo agukubise rimwe mute wigendere kuko ntabwo wavukiye guhohoterwa”. Sheeba uvugako aharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori (feminist) yanenze bikomeye Weasle anasaba ubutabera gukora akazi kabwo. Ati:”Polisi ikwiriye gukurikirana Weasle”.
Ibi yabitangaje avuye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yavuzeko isomo yahakuye ari uko bitagakwiriye kuzongera kubaho ukundi. Sheebah mu kibazo namubajije kijyanye no gufasha abahanzi b’iwabo yambwiyeko vuba cyane ateganya gutangiza inzu ifasha abahanzi nkuko nawe yafashijwe.
Sheebah Karungi yahoze ari umubyinnyi (umumasuzi) hano mu Rwanda. yabonye izuba ku itariki 11 Ukwakira mu 1989. Ku myaka 32 ntakozwa ibyo gushaka umugabo doreko avugako ubuzima bwe bw'ibanga ari we bureba.
Reba indirimbo yagaragaje ubuhanga bwa Sheebah Karungi mu myaka 8 ishize
