u Rwanda mu nzira zo kubaka sitade mpuzamahanga

u Rwanda mu nzira zo kubaka sitade mpuzamahanga

 Oct 3, 2021 - 08:43

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nizeyimana Mugabo Olivier yatangaje ko U Rwanda rwemerewe na CAF kuzubakirwa Sitade Nini mpuzamahanga.

Nizeyimana Mugabo Olivier yabitangarije itangazamakuru ubwo yari kuri Televiziyo Rwanda (RTV). Abijijwe gahunda FERWAFA ifite ku bijyanye  n’iterambere ry’umupira wa maguru.Yasubije ati:”Twaganiriye n’abayobozi ba CAF batwemerera ko bazatwubakira Sitade Mpuzamahanga".

yakomeje agira ati” impamvu dutinya kubibwira Abanyarwanda mbere nuko  ari umushinga  rero bidakunze twazabazwa ngo ibyo mwavuze byaheze he?"

Yakomeje avugako "twabona sitade nini kandi mpuzamahanga turamutse dufatanyije kuko ni umushinga utari mu Rwanda gusa. Icyakora twifuje ko U Rwanda rwazaba ruri mu bihugu byazaba mu byambere mu bizabona iyo sitade".

Yabajijwe kandi aho izubakwa  mu gihe yaba yubwatswe asubiza ati “Ubu ntiharamenyekana ariko hari ibiganiro twagiranye na bamwe mu bayobozi rero ahazaboneka ubutaka niho hazubakwa".

Yakomeje avuga ko ari igikorwa kiganirirwaho n’abayobozi mu nzego zitandukanye rero yizeyeko hari inzego zizabafasha ati”Ntitwigeze tubwirwa ngo mutware aha ariko igihugu kizahitamo aho yajya."

Yaboneyeho ashimira abayobozi b’uRwanda kuba babafasha umunsi ku munsi ati”Twe nka FERWAFA ntabwo twabyishoboza."

Yavuzeko kandi mu mwimwiherero wahuje abayobozi b’umupira w’amaguru n’impuguke zitandukanye wabereye i Rabat muri Maroc , muri gashyantare 2020 , hemejweko ko FIFA na CAF bizafatanya gushaka abafatanyabikorwa ku buryo hazaboneka miliyari y’amadolali izafasha kubaka ibikorwa remezo by’igihe kirambye muri Africa.

Mu bihugu 54 by’abanyamuryango ba CAF na FIFA buri gihugu kigomba kuzabona Sitade mpuzamahanga nkuko byasabwe na perezida wa FIFA Gianni Infantino hanyuma igihugu gisanzwe gifite sitade iyo nkunga izakoreshwa mu kubaka ibindi bikorwa rermezo.