Nigeria: Sobanukirwa impamvu abahanzi batizerera mu bitaramo

Nigeria: Sobanukirwa impamvu abahanzi batizerera mu bitaramo

 Aug 24, 2022 - 14:18

Umuhanzi uheruka hano mu Rwanda witwa Kizz Daniel akubutse muri Tanzania aho yari yishyuwe miliyoni 60 Frws ntiyatinye guca amazi abari bamutumiye nubwo hitabajwe polisi akabiryozwa.

Intandaro yo kuba abahanzi bo muri Nigeria ni uko indirimbo ye iyo ikunzwe ku mbuga zicuruza imiziki imwinjiriza kurusha kuzenguruka igihugu cy’iwabo akora ibitaramo.

Niba ukurikira umuziki wo muri Nigeria waba warumvise cyangwase wararebye indirimbo ya Ckay yitwa Love Nwantiti. Ni indirimbo yinjije miliyoni $2.6. yahise imugira umuhanzi wa mbere muri Afurika mu bacuruza menshi ku mbuga zigezweho zigurisha imiziki. Kuri Spotify, Apple music, Boomplay, Audiomack na Youtube yagejeje miliyali 1.5 (streams) ku bayirebye, abayumvise n’abayikinnye. Spotify niyo ifite umubare munini wa miliyoni 824.9 (streams). Kuri Spotify yinjije miliyoni $ 3.3 angana na N1.3 billion. Apple music iyi ndirimbo yagejeje kuri miliyoni 100.08 (streams) yinjije $500,00 ni amanayira angana na miliyoni 208.2.

Kugeza mu 2021 Apple music yari igize 15% ku mbuga zose zicuruza umuziki. Ni iya kabiri nyuma ya Spotify yihariye 31% y’imbuga zose zicuruza umuziki. Boomplay yishyuye abahanzi bo muri Nigeria amanayira ari hagati ya 20 na 50 ku muntu umwe wumvise indirimbo kuri ziriya ndirimbo navuze hejuru. Ayinjijwe ni miliyoni $1.5 kuri miliyoni 24.3 (streams). Audiomack iyo umuhanzi agejeje miliyoni 33.2 (streams) imibarira $131,654 (amanayira 1.65).

Amashusho y’iriya ndirimbo isubiwemo (remix) yinjije $978,775 (amanayira 407.2) kuri miliyoni 559.3 (streams). Hari igihe kizagera kuzana umuhanzi w’umunyabigwi wo muri Nigeria bizajya bisaba kumara umwaka wose bakusanya ayo kumwishyura kuko ayo basarura ku mbuga zicuruza imiziki aruta kure ayo bagakuye mu bitaramo. Urugero Burna Boy azishyurwa miliyoni 220 Frws naho Tems azishyurwa miliyoni 130 Frws naramuka aje mu Rwanda. Ni mugihe abahanzi nyarwanda bazaba bari kumwe ku rubyiniro nibura bari ku mpuzandengo ya miliyoni 2 Frws.