PSG yasuzuguye Manchester City iyitsinda nk’idahari

PSG yasuzuguye Manchester City iyitsinda nk’idahari

 Sep 29, 2021 - 03:39

Lionel Messi yongeye kwerekana ko ari umukinnyi udasanzwe ahesha intsinzi ikipe ye yanyagiye Manchester City 2-0

Mu mukino wahuzaga ikipe ya PSG na Manchester city waberaga kuri sitade ya Paric de Princes.

 Ikipe ya Paris Saint Germain yatangiye isatira cyane kuko ntibyasabye igihe kinini ngo yerekaneko ikineye gutsinda umukino.

PSG ifatwa nk'ifite ubusatirizi bukomeye ku isi 

Kuko k’umunota wa 8 gusa Iddrissa Gana Gueye yahise atsinda igitego cya mbere cya Paris Saint Germain.

Manchester City yahise isa n’ikanguka kuko yatangiye kotsa igitutu ikipe ya PSG byaje gutuma ihusha uburyo bwinshi bwakabaye igitego nyamara PSG ikomeza kugarira neza.

Byaje gutuma igice cya mbere cy’umukino kirangira PSG iyoboye umukino 1-0.

 Igice cya kabiri cyatangiranye isura itandukanye n’icyambere kuko Manchester City yagitangiye ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe. Byaje gutuma isimbuza ivanamo Jack Grealish y’injiza Phil Foden. Raheem Sterling nawe yaje gutanga umwanya kuri Gabriel Jesus.

Naho kuri PSG Marco Verratti yaje guhereza umwanya Georginio Wijnaldum. Iddrissa Gana Gueye wari watsinze igitego asimburwa na Danilo Pereira ni nyuma yuko PSG yari imaze kubona igitego cya 2 cyatsinzwe na Lionel Messi k’umupira yari ahawe na Kylian Mbappé.

Ibindi byaranze uyu mukino

 PSG yateye amashoti ane (4) yerekeza mu izamu naho Manchester City yateye 9 (shot on target).

PSG yagerageje uburyo bwagiye hanze y’izamu 2 mu gihe Man City yagergeje 5.

PSG yateye koroneli (corners) ebyiri (2) naho Man city yateye 10

PSG yahawe ikarita 1 y’umuhondo n’aho Man city ihabwa 2 z’imihondo.

PSG yaraririye 3 mu gihe Man City byayibayeho 3

Amakosa PSG yakoze 8 naho Man City ikora 11

 Guherekanya umupira PSG yagize 47% naho Man city ibona 53%. PSG yabonye ikarita imwe y’umuhondo ku munota (77) yahawe Verratti naho Man City ibona abiri y’imihondo, João Cancelo (24’) na Kevin de Byrne (39’).

 

Manchester City yagerageje kwiharira umupira, kugerageza gushaka igitego n’ibindi byinshi byari gutuma batsinda umukino ariko ntibyabashobokeye kuko PSG yari yabize neza birangira Manchester City itakaje umukino. PSG nyuma yo kunganya umukino wa mbere na Club Brugge yabonye amanota 3 y’ambere muri uyu mwaka muri UEFA Champions League. Messi yongeye kwerekana ko ari umukinnyi udasanzwe dore ko yabonye igitego cye cya 1 muri Paris Saint Germain.

Umwanditsi: Freddy Musoni