Mu nama nkuru y'umuryango RPF inkotanyi yahuriranye n'isabukuru y'imyaka 35 uyu muryango umaze ushinzwe, umukuru w'igihugu yagarutse ku ngingo zitandukanye kandi zikomeye.
Mu ijambo rye akaba yaravuze ko igihugu uko byegenda kose kigomba kubaho niyo haba hari abatabishaka.
Yagize ati "Iki gihugu kiri hano waba ubishaka cyangwa utabishaka. Niyo mpamvu iyo duhuye n'inshuti zacu turi kuvugana ku ngingo runaka, tubareba mu maso tukababwira tuti 'utekereza ko uri nde?."
Ku bw'ibyo, akaba yaravuze ko bagomba gukomeza kwiga kandi bakigira ku makosa yakozwe no gukomeza gushaka inzira z'ibisubizo by'ibibazo bihari.
Yagize ati "Tugomba gukomeza amasomo, tugomba gukomeza kugerageza, kandi tugomba kwirinda gukora amakosa kugira ngo tutananirwa kugera kubigamijwe. Ariko nanone tugomba gukomeza gushaka igisubizo cy'ikibazo cyose twahura nacyo.”
Kuri iyi mpamvu, akaba yaravuze ko u Rwanda rwahisemo ibintu bitatu, aribyo: Gutekereza bigari, kuba hamwe kandi tutitaye kukuba dutandukanye kuko tugomba kuba hamwe. Ati kandi tugomba kwigenzura ubwacu no kugenzura bagenzi bacu.
Ku bw'ibyo, umukuru w'igihugu akaba yaratangaje ko igihugu gifite intego n'ibyifuzo byo kugera imbere batitaye ku mbogamizi bahura nazo.
Ati "Dufite ibyifuzo, dufite ibyo dutegereje, kandi dufite kumva umutwaro w'inshingano, kandi ibyo byose dufite nta mpamvu yo kubigererenya mu ngano y'igihugu cyacu."
Muri rusange Perezida Paul Kagame akaba yaravuze ko nubwo igihugu cyaba gifite ibibazo ariko ingano yacyo itagakwiye kuba urwitwazo.
