Dore amasezerano u Rwanda na Bénin bashyizeho umukono

Dore amasezerano u Rwanda na Bénin bashyizeho umukono

 Apr 16, 2023 - 06:13

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Bénin Patrice Talon kuri uyu wa 16 Mata mu ruzinduko rw'iminsi ibiri y'akazi,aho bagiranye amasezerano y'imikoranire.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Bénin kuri uyu wa 16 Mata, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

https://thechoicelive.com/ibyo-wamenya-ku-ruzinduko-rwa-perezida-paul-kagame-mu-burengerazuba-bwafurika

Ku munsi wa mbere w'uruzinduko, Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame arimo kugirira muri Benin yakiriwe na mugenzi we wa Benin, Patrice Talon aho bagiranye ibiganiro mu muhezo.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, abakuru b’ibihugu byombi bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo n’ay'ubufatanye mu by'umutekano, aje mu gihe Benin imaze igihe ihanganye n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu Majyaruguru y'iki gihugu.

Ku bw'ibyo, Perezida Patrice Talon yagaragaje ko ubu bufatanye mu by'umutekano bushingiye ku bunararibonye bw'ingabo z'u Rwanda ndetse n'umusaruro zagiye zitanga mu kugarura amahoro muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Perezida Paul Kagame nawe yashimangiye ko igihe kigeze ko ibihugu bya Afurika bishyira hamwe mu kurandura burundu iki kibazo cy'iterabwoba kuri uyu mugabane.

Ikindi kandi abakuru b'ibihugu byombi bashimangiye ko ibihugu bya Afurika bigomba gufatanya mu guhanahana ubumenyi mu nzego zitandukanye bitagombye ko hitabazwa abaturutse amahanga.

Mu bikorwa biteganyijwe none ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Benin, harimo n'ikiganiro agirana n’urubyiruko rurenga 100 rwo muri iki gihugu, aho ruhabwa amahugurwa ku bushakashatsi ndetse no guhanga udushya.

Nyuma y'uruzindiko Perezida w'u Rwanda ari kugirira mur Bénin, arahita akomereza uruzinduko rwe rw'umunsi umwe muri Guinée conakry.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ari muruzinduko rw'akazi muri  Bénin