Zambia: Utavuga rumwe na Leta yegukanye intsinzi

Zambia: Utavuga rumwe na Leta yegukanye intsinzi

 Aug 16, 2021 - 07:12

Hakainde Hichilema yatsinze Edgar Lungu wari perezida akaba yashakaga manda ya kabiri.  

Bwana Hichilema yagerageje kwiyamamariza kuyobora Zambia inshuro esheshatu ariko yakubitwaga inshuro. Amashyigikiye bigabije imihanda bishimira intsinzi. Edgar Lungu yakunze kuvuga ko amatora ataciye mu mucyo kandi yabayemo uburiganya. Yagize ati:’’abarwanashyaka bange hari aho birukanywe ntibabasha gutora”. Bwana Hichilema ayobora ishyaka ryitwa United Party for National Development akaba yaragize amajwi 2,810,777 uwo yatsinze Lungu yagize amajwi 1,814,201. Hari hiyandikishije abaturage miliyoni zirindwi. Edgar Lungu wayoboye Zambia imyaka itandatu anengwa guhonyora uburenganzira bwa muntu, kwimakaza ruswa, kudateza imbere igihugu, no kudakemura ikibazo cy’ubushomeri. BBC yanditse ko uyu watsinze amatora afite imyaka 59 akaba ategerejweho kuzahura ubutegetsi.

 Kubyina intsinzi byatangiye ku cyumweru tariki 15 Kamena 2021

 Abashyigikiye bwana Hichilema bari mu mihanda bishimira intsinzi.

Abakiri bato nibo barambiwe ubutegetsi bwa Edgar Lungu kuko bizeye intsinzi.

Bamwe mu batoye bagize bashyigikiye uwo watsinze bagize bati:”Dukeneye akazi, urubyiruko rukeneye akazi”. Biteganyijwe ko Hichilema azarwanya ruswa yari yarimakajwe n’uwo asimbuye.

Ni nde Hakainde Hichilema?

 Bwana Hichilema yavukiye mu majyepfo ya Zambia mu karere ka Monze. Yize muri kaminuza ya Zambia. Yize mu Bwongereza muri Kaminuza ya Birmingham ahakura impamyabumenyi y’icyikiro cya gatatu. Kuva mu 2006 yatangiye kwiyamamaza ariko agatsindwa. Mu 2016 yigeze kugira amajwi 100,000 avuga ko yibwe n’abashyigikiye Edgar Lungu.