Amateka ya Jenoside yakorewe Abanya-Armenia

Amateka ya Jenoside yakorewe Abanya-Armenia

 Apr 8, 2023 - 02:44

Igice cya mbere ku mateka ya Jenoside zabayeho mu isi|Sobanukirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe Abanya-Armenia ikozwe n'Abanyaturukiya.

Kimwe mu byaha bidasaza kandi isi yose ihana yihanukiriye, ni icyaha cya Jonoside. Ku bw'ibi hafi, ibihugu byose byashyizeho amategeko ahana buri wese ukora iki cyaha.

Umuryango w'Abibumbye ( UN) usobanura ko Jenoside ari "Ubwicanyi bugamije gukuraho igice cya; Abanyagihigu, abantu b'ubwoko bumwe, Abantu b'uruhu rumwe ndetse n'abagize idini rimwe."

Ku bw'ibyo, uyu muryango w'Abibumbye ( UN), ukaba waremeje ko hamaze kubaho Jenoside enye.

Izo Jenoside zemewe ni iyakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Iyakorewe Abayahudi 1941-1945, Iy'Aba Nama n'Aba Herero muri Namibia 1904-1908 ndetse n'iy'Abanya- Armenia 1915-1923.

Buri imwe muri izi, tuzagenda tuyigarukaho. None reka duhere kuri Jenoside yakorewe Abanya-Armenia.

Jenoside yakorewe Abanya-Armenia yakozwe  mu mwaka w'1915-1923, ikorwa n'ubutegetsi bwari ubw'Ubwami bwa Ottoman ( Ottoman Empire/Turkish Empire) .

Ubu Bwami bwa Ottoman bukaba bwari ubw'Ubwami bwa Islam bwabayeho kuva mu kinyejana cya 15-20. 

Ubu Bwami bukaba bwari buherereye mu gihugu cya Turukiya ( Turkey) kuri ubu, ndetse bukaba bwarafataga no ku yindi migabane nka: Aziya, Afurika n'Uburayi Caucasus.

Ku bw'ibyo, bamwe mu baturage bari mu nsi y'Ubwami bwa Ottoman bari Abakristu bo muri Armenia, igihugu giherereye mu gice cy'Uburayi na Aziya igice bita  .

Invano ya Jenoside y'Abanya-Armenia 

Byose byatangiye mu mwaka 1878, ubwo Ubwami bw'Abarusiya bwashozaga intambara kuri ubu Bwami ndetse Abarusiya bakanabatsinda.

Ubwo ubu Bwami bwatsindwaga, byose babyegetse ku baturage bakomokaga muri Armenia, babashinja kuba intasi z'Abarusiya.

Ku bw'ibyo, mu mwaka w'1894-1895 ubutegetsi bwa Ottoman bwatangiye kwikiza Abanya-Armenia bari abakristu ndetse ari na bake muri ubu Bwami.

Nkaho ibyo bitari bihagije, ubwo intambara ya mbere y'Isi mu mwaka 1914-1918 yabaga, Ubwami bwa Ottoman bwarongeye buratsindwa hamwe n'uruhande bari bashyigikiye.

Kuri iyi nshuro barongeye, basanga nyirabayazana ari Abanya-Armenia, nabwo barongera baricwa.

Ni iyihe tariki Abanya-Armenia bibukaho Jenoside yabakorewe?

Mu mwaka 1915-1916, ubwo intambara y'Isi yari irimbanyije, Ubutegetsi bwongeye kwibasira Abanya-Armenia barabatsemba bitavugwa.

Itariki ya 24 Mata 1915, ubwo Abacuruzi baturukaga muri Armenia basaga 650 bagiye mu mugi wa Constantinople muri Turukiya kuri ubu, bose icyo gihe barishwe. Iyi tariki ikaba ari nayo Abanya-Armenia bibuka Jenoside yabakorewe.

Byagenze gute nyuma y'intambara ya mbere y'Isi?

Ubwo intambara y'Isi, yarangiraga Armenia yabonye ubwigenge ariko n'ubundi mu mwaka 1923, iki gihugu cyongeye guhabwa Leta zunze Ubumwe z'Abasoviyeti na Ottoman ngo bakigenzure.

Mu mwaka 1965, ibihugu bimwe byatangiye kwemera ko Abanya-Armenia bakorewe Jenoside, ndetse mu mwaka 1985 Umuryango w'Abibumbye (UN) nawo urabyemeza.

Nubwo Abanya-Armenia bakorewe Jenoside ariko magingo aya ibihugu bitarenze 30 mu isi nibyo byemera ko iyo koko ari Jenoside.

Nkaho ibyo bidahagije, igihugu cya Turukiya cyari Ubwami bwa Ottoman nacyo cyemera ko habayeho Ubwicanyi ku abanya-Armenia ariko bakavuga ko atari Jenoside.

Iyi Jenoside ikaba yarahitanye Abanya-Armenia bari hagati ya 600,000- na miliyoni 1.5 kuva mu mwaka 1915-1923.

Muri rusange nubwo Jenoside yakorewe Abanya-Armenia yemewe na UN ariko hari ibihugu byinshi bitayemera.

Ikindi kandi abagize uruhare muri iyi Jenoside bari baratangiye guhanwa ariko ubwo Abasoviyeti na Ottoman bigabanyaga Armenia bakaba baratanze imbabazi ku byaha byakozwe hagati y'umwaka 1915-1923 ari nawo mwaka Jenoside nyir'izina yatangiraga.