M23 yacakiranye n'umutwe ushyigikiwe na FARDC

M23 yacakiranye n'umutwe ushyigikiwe na FARDC

 Jun 16, 2023 - 05:06

Umutwe wa M23 wirukanye inyeshyamba za Wazalendo zishyigikiwe n'igisirikare cya Leta FARDC mu duce tubiri muri Teritwari ya Masisi.

Kuri uyu 15 Kamena nibwo byatangajwe ko umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Kahira, nyuma y’imirwano yawuhuje n’inyeshyamba za Wazalendo zishyigikiwe na Guverinoma ya DR-Congo.

Amakuru avuga ko guhera mu masaha y'igitondo kuri uyu wa Kane aribwo imirwano yari yakamejeje mu duce twa Kibarizo-Kahira ndetse n’ahitwa Butare.

Bivugwa ko byaje kurangira umutwe wa M23 ukubise inshuro umutwe wa Wazalendo mu gace ka Kahira ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse no mu gace ka Buhimba gaherereye ku kilometero kimwe uvuye Kahira.

Ikiri kwibazwa muri aka kanya ni ukumenya niba umutwe wa M23 ugiye gukomeza ugakurikira uriya mutwe wa Wazalendo, ari nako amakuru avuga ko M23 ifite gahunda yo gucamo kabiri umuhanda uhuza imijyi ya Masisi na Sake.