Gushyingura Kenneth Kaunda bikomeje kuba impaka

Gushyingura Kenneth Kaunda bikomeje kuba impaka

 Jul 7, 2021 - 02:59

Kenneth Kaunda arashyingurwa none  ariko Leta ishaka kumushyingura mu irimbi rigenewe aba perezida nyamara abana be bifuza ko ashyingurwa hafi y'ahashyinguye umugore we.

Umuhango wo gushyingura Kenneth Kaunda wayoboye Zambia nyuma yo kubona ubwigenge urabera mu muhezo.

Bamwe mu bana ba Kaunda babujije Leta kumushyingura mu ruhame ndetse banasaba urukiko rw’ikirenga gutesha agaciro umwanzuro wo kumushyingura mu irimbi ry’abaperezida rya Leta.

Kaunda yapfuye ku ya 17 Kamena uyu mwaka aho yari afite imyaka 97. Yaguye mu bitaro bya gisirikare biri mu murwa mukuru I Lusaka bivugwa ko yari arwaye umusonga (pneumonia). Umuhungu we Kaweche yasabye urukiko ko se yashyingurwa ahatuye umugore we Betty nkuko mbere y’uko atabaruka yari yarabitegetse. Ku wa kabiri uyu muhungu we yari mu rukiko afite inyandiko zisaba kuburizamo umugambi wo kumushyingura mu irimbi riri ahitwa Embassy Park rigenewe gushyingurwamo abaperezida. Kuri iyo nyandiko hariho ibaruwa yasinyweho n’abana, abuzukuru n’abandi bo mu muryango we bifuzaga ko yashyingurwa iwe. Kuri ubu bikomeje gutera urujijo kuko nta gisubizo cyari cyatangwa na Leta kuri icyo kifuzo cy’abo mu muryango wa Kaunda. Igihari kugeza ubu ni uko Leta yategetse ko agomba gushyingurwa ku irimbi rigenewe abaperezida hafi y’ahari ibiro by’umukuru w’igihugu (State House). Araba ashyinguye ahegeranye n’ahashyinguye abarwanye intambara y’isi (the World War cenotaph). Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byanditse ko mbere y’uko Kaunda apfa yari yarifuje ko yashyingurwa ahashyinguye umugore we watabarutse ku ya 18 Nzeri mu 2012. Yari afite imyaka 86. Kaunda ashimirwa umusanzu mu guharanira ubwigenge bwa Zambia, Zimbabwe n’ibindi bihugu birimo South Africa yafashije kurwanya Apartheid. Urupfu rwe rwashyize iherezo kuri bagenzi be bafatanyije guharanira ubwigenge.