Donald Trump urukiko rwamuhamije ibyo yaregwaga

Donald Trump urukiko rwamuhamije ibyo yaregwaga

 May 10, 2023 - 05:54

Inteko y’Abacamanza mu rukiko rwa Manhattan yahamije ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump yakoze.

Abacamanza mu rukiko rwa Manhattan rwahamije Donald Trump ko yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina madamu E Jean Carroll.

Uyu mugore wari umwanditsi w’ikinyamakuru, Trump yamukoreye ihohoterwa ubwo bari mu iguriro riri i New York mu myaka ya 1990.

Uru rukiko kandi rwahamije Trump icyaha cyo gusebanya nyuma yo kuvuga ko ibirego by’uwo mugore ari “Uburiganya n’ikinyoma”.

Donald Trump yahamijwe n'urukiko guhohotera E Jean Carroll.

Gusa Trump ntabwo yahamwe no gufata ku ngufu E Jean Carroll mu gice gicururizwamo imyambaro y'imbere y'abagore cyo muri iryo guriro ryitwa Bergdorf Goodman nk'uko uyu mugore yari yabivuze.

Iyi nteko y’abacamanza y’i Manhattan yategetse Trump kwishyura Carroll hafi miliyoni 5$ ( hafi miliyari 6 Frw) nk’indishyi z’akababaro.

Nibwo bwa mbere Trump ahamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibi bikaba byagezweho n'inteko y'Abacamanza batandatu nyuma y’amasaha agera hafi kuri atatu irimo kwiga kuri uwo mwanzuro kuri uyu wa kabiri.

Madamu Carroll ati iki?

Nyuma y’uko uyu mwanzuro utangajwe, Carroll yagize ati: “Uyu munsi, isi amaherezo imenye ukuri. Iyi ntsinzi ntabwo ari iyanjye gusa ahubwo ni n'iy’undi mugore wese wababaye ngo kuko ibyo avuga bitizewe.”

Madamu E Jean Carroll wahohotewe na Donald Trump 

Naho Trump w’imyaka 76, yanditse ubutumwa mu nyuguti nkuru ku rubuga rwe nkoranyambaga rwitwa Trump Social, ati: “Uyu mugore ntabwo muzi na busa.Uyu mwanzuro w’urukiko ni igisebo no kwibasira umuntu."

Trump arajurira?

Umunyamategeko wa Trump yatangaje ko uyu wahoze ari Perezida wa Amerika ateganya kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Kubera ko uru rubanza rwaciwe mu rukiko rutari mpanabyaha, ntabwo bizasabwa ko Trump yandikwa mu gitabo cy’abahamwe n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

E Jean Carroll yatsinze Donald Trump mu rukiko 

Trump akaba yarahakanye ibirego bya Carroll, ndetse ntiyigeze yitabira uru rubanza rwamaze ibyumweru bibiri mu rukiko rw’i Manhattan, ahuwbo humviswe ubutumwa bwe bwa Videwo yoherereje urukiko.