Umuhanzi Kilogam ukizamuka ukomoka ku wandikiraga indirimbo Papa Wemba yasohoye indirimbo-Video

Umuhanzi Kilogam ukizamuka ukomoka ku wandikiraga indirimbo Papa Wemba yasohoye indirimbo-Video

 Oct 6, 2021 - 08:57

Umuhanzi uri gushaka aho anyura azamuka, Kilogam sekuru yandikiraga indirimbo Papa Wemba. Uyu musore afitanye indirimbo na Innoss'B biganye mu mashuri yisumbuye. Kilogam yasohoye iyo yise "Sava".

Mu kiganiro kigufi yasobanuye ko yakuze yifuza kuba umuntu ukomeye ariko atazi inzira bizacamo. Kilogam, afite sekuru wahoze yandikira Papa Wemba. Uwo musaza yitwaga Susaseka Oscar Rugamba. Yari atuye  muri Congo mu ntara ya Bas Congo. Yari umuhanga mu kwandika imivugo n'indirimbo. Indirimbo yitwa Yolele ni we wayishyizeho ibiganza.

Kilogam akomoka ku munyabigwi muri muzika ya Congo, (Instagram photo)

Kilo Gam yakuze aririmbira kuri Maison de Jeunes ya Goma. Yiganye na Innoss'B. Bize ku kigo cya Saint Joseph mu 2010 mu mujyi wa Goma. Mu gihe Innoss'B  aheruka i Goma yahuye na Kilogam. Nyuma y'ikiganiro bagiranye bemeje kuzakorana indirimbo iri muri studio. Yagize ati:Jye gahunda mfite niyo kugaragariza isi abataramenye sogokuru wanjye ubuhanga yari afite,  ubushobozi, n'umuhate kandi nizeye yuko nzabigeraho".

Reba video yíndirimbo nshya ye yakoze