DRC yarahiriye gutera u Rwanda, M23 yafashe akandi gace k'ingenzi

DRC yarahiriye gutera u Rwanda, M23 yafashe akandi gace k'ingenzi

 Feb 23, 2023 - 06:01

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagiye gushaka intwaro muri SADC zo gutera u Rwanda, M23 yatsinze FARDC ifata agace ka Mushaki.

Leta ya Congo uhereye kuri Perezida wayo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, amaze iminsi mu ngendo zidashira aho agenda ashinja u Rwanda kuba arirwo rutera inkunga umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara.

Tshisekedi hamwe n'abandi bayobozi mu butegetsi bwe, ntibazuyaza kuvuga ko bashaka guhangana mu ntambara yeruye na Leta y'u Rwanda.

Nkubu abasirikare bakuru muri Leta ya Congo bayobowe n'umugaba mu kuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare Mej Gen Chico Tshitambwe amaze iminsi akora ingendo mu bihugu bya SADC ishaka intwaro.

       Mej Gen Chico Tshitambwe

Tshitambwe ubwo yageraga Kinshasa avuye gushaka ubufasha bwa gishirikare mu bihugu byo  mu majyepfo ya Afurika bihuriye mu muryango wa SADC, yavuze ko ashaka intwaro kugira ngo bahangane n'u Rwanda rufasha M23.

Magingo aya haribazwa niba ubufasha ibihugu byo muri SADC bizaha ingabo za Congo FARDC bizabafasha gutsinda umutwe wa M23.

Ikindi kitezwe ni ukureba koko niba Leta ya Congo izafata umwanzuro wo gutangiza intambara kuri Leta y'u Rwanda nk'uko imaze iminsi ibivuga.

M23 na FARDC bigeze hehe ku rugamba?

Intambara ishyamiranyije ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC, ndetse n'umutwe wa M23 ikomeje gufata intera ndetse n'amaherezo y'intambara akayoberana.

Magingo aya M23 kuri tariki ya 22 Gashyantare 2023, yongeye gufata agace k'ingenzi muri iyi ntambara ka 'Mushaki' nk'uko bitangazwa n'umubugizi wuyu mutwe Willy Ngoma.

Agace ka Mushaki kakaba karabereyemo imirwano ikomeye cyane nk'uko tubikesha imboni z'ibinyamakuru biri ku mirongo y'urugamba.

Nk'uko inzobera mu ntambara zo mu karere zibitangaza, aka gace kakaba kari mu duce tw'ingenzi uyu mutwe wafashe.

Aka gace kakaba kari hafi y' umurwa mu kuru w'intara ya Kivu y'amajyaruguru Goma. Mushaki ikaba iherereye mu birometero 35 uvuye muri uyu mugi.

Ntibyoroshye hagati ya M23 na FARDC 

Abamenyereye igihugu cya Congo batangaje ko iyo ufite aka gace, uba witegeye neza ikiyaga cya Kivu, unareba Rubavu mu Rwanda.

Umuvugizi wa M23 willy Ngomba akaba yatangaje ko agace ka Sake ariko gatahiwe nta kabuza,kandi ko kagomba kujya mu maboko yabo.

Byifashe bite magingo aya kurugamba?

Iki gitondo tariki ya 23 Gashyantare 2023, ubwo twarimo dutegura iyi nkuru, amakuru aturuka muri Congo ku mirongo y'imbere ku rugamba aravuga ko iki gitondo haramutse agahenge, buri ruhande ruri mu birindiro byarwo.

Agace ka Mushaki kafashwe ejo karatekanye mu maboko ya M23 muri aya masaha, hamwe n'utundi duce yafashe. 

Gusa ntawamenya niba birakomeza gutya byanga bikunda mu masaha araza kuza turongera kumva rwongeye kwambikana.