Ukraine vs Russia: Umuyobozi wa Wagnar group yongeye kunenga ingabo z'u Burusiya

Ukraine vs Russia: Umuyobozi wa Wagnar group yongeye kunenga ingabo z'u Burusiya

 Mar 9, 2023 - 03:41

Umuyobozi w'Abacanshuro ba Wagner group yo mu Burusiya, yongeye kunenga bikomeye abayobozi b'ingabo z'u Burusiya ku rugamba muri Ukraine.

Abacanshuro bo mu itsinda rya Wagnar bafite inkomoko mu Burusiya, nabo bakaba bari gufatanya n'ingabo zabo   mu ntambara na Ukraine.

Nubwo aba bacanshuro barwana ku ruhande rw'u Burusiya, ariko ntabwo ingabo zabo zivanga n'iz' u Burusiya.

Gusa ibikenerwa na Wagner group byose ku rugamba n'u Burusiya bubitanga, ariko amabwiriza y'uko bakora intambara ahanini atangwa n'umuyobozi wa Wagner group.

Ni iki umuyobozi wa Wagner anenga ingabo z'u Burusiya ?

Yevgeny Prigozhin umuyobozi wa Wagner group akaba muri iyi minsi ari kwibasira abayobozi b'ingabo z'u Burusiya bayoboye urugamba muri Ukraine abashinja ubugambanyi. 

Prigozhin mu minsi yashize nibwo yari yatangaje ko abayobozi b'ingabo z'u Burusiya bari kugaragaza ubunyamwuga buke bigatuma batakaza abasirikare ku rugamba, ntibafate n'utundi duce.

Iyi nshuro yongeye kuvuga ko abayobozi bari kumwima imbunda ngo yirukane abasirikare ba Ukraine muri Bakhmut.

Yongeyeho ko aba bayobozi bayoborera urugamba mu biro byabo batari ku rugamba bikaba bituma badafata utundi duce ku rugamba.

Yevgeny Prigozhin yatangarije BBC ko iyo bashaka kwataka umwanzi, abayobozi bamwima uburenganzira. Ati " Iyo ataba ari ukurwanira igihugu cyacu, nagacyuye ingabo zange kuko gufatanya nabo biragoye"

Ni iki ingabo z'u Burusiya zitangaza ku byo Prigozhin avuga?

Nubwo Prigozhin akomeje kunenga ku mugaragaro abayobozi b'ingabo z'u Burusiya, nta kintu na kimwe aba bayobozi bari batangaza ku byo avuga.

Birazwi neza ko Perezida Vladimir Putin atajya yihanganira umuntu unenga ingabo ze, ariko magingo  aya nta kintu na kimwe arashaka kuvuga ku byo uyu mugabo atangaza.

Yevgeny Prigozhin niwe muntu mu Burusiya uri gutinyuka kugira ibyo anenga ingabo zabo ku rugamba.

Yevgeny Prigozhin umuyobozi wa Wagner group 

Abantu benshi bari kugaragaza ko mu minsi igiye kuza haraba ikintu kidasanzwe hagati ya Wagner group ndetse n'abayobozi b'ingabo ku rugamba, biturutse ku byo ari gutangaza.

Bamwe baremeza ko Yevgeny Prigozhin ibi ari gutangaza, bitazamugwa amahoro kuko ashobora kwirukanwa cyangwa agafungwa.

Nubwo bisanzwe bizwi neza ko uyu mugabo ari inshuti na Perezida Vladimir Putin ariko biratangazwa ko nta kabuza ari kurenga imirongo itukura.

Intambara y'u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi, ikaba imaze umwaka urenga irwanwa.

Magingo aya urugamba ruri kubera muri Donbass mu gace ka Bakhmut kari muri Donesky aho ingabo za Ukraine zisumbirijwe nk'uko bitangazwa.