Abasirikare b'u Rwanda bagiye kwimika Umwami w'u Bwongereza

Abasirikare b'u Rwanda bagiye kwimika Umwami w'u Bwongereza

 May 5, 2023 - 12:09

U Rwanda rwohereje abasirikare bazaruhagararira mu muhango wo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III n'umugore we Camilla.

Kuri uyu wa 06 Gicurasi 2023, i London mu Bwongereza hazaba umuhango wo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III n'umugore we Camilla, umuhango uzitabirwa n'Abanyacyubahiro banyuranye mu Isi.

Ni muri urwo rwego Abasirikare b'u Rwanda bagaragaye bari kumwe n’abandi bo mu bihugu bigize umuryango Commonwealth, ku kigo cya gisirikare cya Pirbright Military Center, aho bakoreraga imyitozo y’uko bazaseruka mu muhango nyirizina.

Abasirikare b'u Rwanda hamwe n'abandi  basirikare bavuye mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth bari kwitoza uko bazaseruka

Ibindi bihugu byohereje abasirikare muri uyu muhango birimo: Tanzania, Botswana, Kenya, Togo, Costa Rica, Bahamas na Jamaica.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe n’umufasha we, Jeannette, kuri uyu wa 4 Gicurasi na bo bageze mu Bwongereza, aho bagiye kwitabira umuhango w’iyimikwa ry’Umwami Charles III n'umugore we.