Mu nama y'igihugu y'Umushyikirano iteraniye muri Kigali convention center kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yongeye gukebura abayobozi bakuru.
https://thechoicelive.com/byinshi-ku-nama-yigihugu-yumushyikirano-7205
Perezida Paul Kagame imbere y'abarenga 1500 bateraniye muri Kigali convention center yongeye kugaruka ku bayobozi birengagize inshingano ahubwo bakibera muri gahunda zabo.
Akaba yavuze ko abayobozi muri iyi minsi bahugiye mu mikino yise 'TOMBOLA' ya 'Chia seeds'.
Chia seeds akaba ari ubwoko bw'igihingwa gishya cyaje mu Rwanda vuba.
Kubera uburyo iki gihingwa cya Chia seeds kera vuba kandi kigatanga inyungu nyinshi, byatumye abayobozi bo mu nzego zo hejuru nka; Abaminisitiri, Abajenereri mu gishirikare ndetse no muri Polisi bajya mu buhinzi no mu bucuruzi bw'icyo gihingwa.
Mu minsi ishize nibwo abaturage b'iki gihingwa bakomeje gutera hejuru bavuga ko batakaje miliyoni zirenga 20 z'Abanyarwanda mu buryo budasobanutse bigizwemo uruhare n'abayobozi bakuru.

Perezida Paul Kagame mu nama y'igihugu y'Umushyikirano
Byatangajwe ko abayobozi batanga amafaranga muri ubu buhinzi ndetse n'ubucuruzi mu buryo butemewe, bigatuma bahomba. Iyo bamaze guhomba bahita bajya kwaka ubufasha muri Leta.
Perezida Kagame akaba yavuze ko nta muyobozi ashaka kuzongera kumva atakamba ngo bamufashe nyuma yo gushora amafaranga muri ibyo bintu yarangiza agahomba agashaka ko bamufashe.
Umukuru w'igihugu akaba yabwiye abayobozi ko gushora amafaranga yawe yose ushaka kubona inyungu mu gihe gito, ibyo ari nka tombola.
Ati" Ugashora muri ibyo bintu bimeze nka tombola wahomba, warangiza ukaza ngo Leta igufashe. Iyo aba ari wowe urwara bwaki aho kuba bariya bana bazira ubusa. Iyaba ayo mafaranga yawe yagushiragaho nawe ukarwara bwaki."
"Chia Seeds ni ibiki? Ibyo bintu mwagiyemo ni ibiki?
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) February 27, 2023
Wowe wabeshwaho na Tombola? Ni nko kuvuga ngo uraramuka cyangwa sindamuka, ukabijyamo?"
Perezida #Kagame avuga ku binjira mu bikorwa bidasobanutse bamara guhomba bagasaba leta kubafasha. #Umushyikirano2023 #RBAAmakuru pic.twitter.com/zeseatwJKQ
Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati" Uraho urashishe mu gihe abandi bana barwaye bwaki, iyaba ari wowe wayirwara nawe ukumva uko bimera."
Inama y'igihugu y'Umushyikirano ikaba iri kuba ku nshuro ya 18, ikaba izarangira ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023.
