Kanye West agiye kumara umwaka atagira aho aba

Kanye West agiye kumara umwaka atagira aho aba

 Dec 18, 2021 - 13:33

Umuraperi Kanye West yafashe umwanzuro wo kumara umwaka adafite aho kuba kuko inzu ze zose agiye kuzigira insengero naho gufashiriza abatagira aho baba.

Umuraperi Kanye Omari West uherutse guhindura izina akitwa “Ye” yahaye ikiganiro itangazamakuru maze atangazako amazu ye agiye kuyafashisha abantu.

Ati: “Ngiye kumara umwaka ntafite aho kuba,nyuma yo guhindura amazu yose ntunze insengero. Turimo kubaka aho imfubyi ziba, kandi hazaba ari ahantu umuntu wese ashobora kuryama no kurya, hamwe n’ibiribwa biboneka igihe cyose."

Kanye West kandi akunze gutungurana mu bikorwa akora kuko hari nubwo yari yaratangaje ko agiye kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cya Leta zunze umwe za America.

West azwiho ubwibone n’ubutwari iyo bigeze ku myizerere ye

Forbes yahaye agaciro inkweto ya Yeezy akayabo ka miliyari 1.26 z’amadolari kandi iki kinyamakuru cyatangaje ko, inkweto za Kanye West zihanganye n’iza Michael Jordan “Air Jordan” mu kugira inkweto za Sneakers zihenze cyane ku isi.

Usibye imiterere y’imyambarire ya Yeezy, Kanye West yinjije miliyoni nyinshi mu muziki kandi kuri ubu ni umwe mu bahanzi bagurishije cyane mu myaka 20 ishize.

Uyu muraperi n’uwahoze ari umugore we,Kim Kardashian, bazwiho gutunga inyubako nyinshi i Los Angeles na Wyoming.

West yabaye umuhanzi wa kabiri wa Hip Hop ukize cyane nyuma ya Jayz.