Byakomeye!! Ukraine yihimuye ku Burusiya

Byakomeye!! Ukraine yihimuye ku Burusiya

 Apr 30, 2023 - 03:03

Nyuma y'iminsi u Burusiya buzonga Ukraine mu bitero bya misile agahishyi, kuri ubu Ukraine yagabye igitero simusiga muri Crimea n'imbere mu Burusiya.

Ku va tariki ya 24-28 Mata 2023, u Burusiya bwari buri gusuka misile karahabutaka ku butaka bwa Ukraine ubudatuza mu migi nka Kyiv, Uman ndetse n'ahandi, aho abantu 23 bahasize ubuzima.

https://thechoicelive.com/ukraine-ntaho-icikira-u-burusiya-umutingito-wa-bombe-wagishije-kyiv

https://thechoicelive.com/ukraine-ntaho-yari-gucikira-misile-zirenga-80-zu-burusiya

Nyamara rero, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mata, Ukraine yahindukiranye u Burusiya nayo isuka ibisasu biremereye mu gace ka Crimea mu mugi wa Sevastopol.

Nk'uko byemejwe na Guverineri wa Crimea Mikhail Razvozhaev, yavuze ko mu mugi wa Sevastopol hagabwe igitero cya drone gisandaza ibigega by'amavuta birangira bishumitse aho byari biri.

Drone ya Ukraine yatwitse ibigega by'amavuta muri Crimea 

Guverineri wa Crimea kandi yakomeje avuga ko icyo gitero nta muntu cyahitanye kandi ko muri drone ebyiri zari zigabye icyo gitero imwe yarashwe.

Ku ruhande rwa Ukraine, ubutasi bwabo bwahishyuye ko ibigega birenga 10 by'amavuta aribyo byasandajwe muri Sevastopol, bikaba byari bifite Toni zirenga 40,000.

Kuri iyi mpamvu, Ukraine ikaba yahise ibyinira ku rukoma binyuze ku muvugizi w'ubutasi Andriy Yusov aho yavuze ko ibyabaye muri Crimea ari "Igihano cy'Imana" kubyo u Burusiya bumaze iminsi bukorera muri Uman.

Ukraine yagabye igitero mu Burusiya 

Nubwo Ukraine yari imaze kugaba ibitero muri Crimea, ntibyarekeye aho kuko yagabye ibindi bitero mu mugi wa Belgorod wo mu Burusiya hafi n'imipaka na Ukraine.

Aha muri Belgorod imidugudu igera kuri 5 yose yasutsweho amabombe, kuri ubu nta mazi n'umuriro bafite nk'uko ikinyamakuru The Time of India kibitangaza.

Imidugudu 5 muri Belgorod yashyize hasi na Ukraine 

Mu gihe Ukraine yarimo yihimura ku Burusiya, Umushumba wa Kiliziya Gotolika Papa Francis I yari yasuye impunzi z'Abanya-Ukraine ziri muri Hungry, ababwira ko nubwo bikomeye ari ko "Ejo hazaza hashoboka."

Nta kabuza intambara y'u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'Uburengerazuba bw'Isi igeze ku munsi wa 431, igihe cy'impeshyi impande zose zari zarategereje ngo urugamba rureme bya nyabyo cyageze, ubu rugiye kwambikana rero.