Abasore barindwi bateye icyumvirizo Rihanna mbere yo kubyarira A$ap Rocky-Amafoto

Abasore barindwi bateye icyumvirizo Rihanna mbere yo kubyarira A$ap Rocky-Amafoto

 May 22, 2022 - 10:05

Rihanna w’imyaka 33 y’amavuko aherutse kwibruka umuhungu ku itariki 13 Gicurasi uyu mwaka. Bamubyariye I Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ku itariki 14 Mata hadutse ibihuha bitandukanya uyu muryango ariko nyuma biza kumenyekanako byari ibinyoma. Ni abasore barindwi bazi icyanga cya Rihanna nubwo hairya no hino ku isi uhasanga abifuza no kumubona babuze ayo mahirwe.

Iyi nkuru iragaruka ku basore bagiranye umubano wihariye ushingiye ku bushuti butanga ibyishimo byo mu buriri. Abazwi nibo twakusanyije ariko hari abandi bagiranye ibihe byiza batajya bavugwa kuko badafite amazina kuko si ibyamamare. Ku itariki 8 Ukwakira mu 2016 Rihanna yigeze kwandika ko abo bahoze bakunda batishimye ndetse ntibubatse kabdi siwe wabiteye.

Ubundi Rihanna na Rocky batangiye kumenyesha isi ko bazibaruka muri Gashyantare uyu mwaka. A$ap Rocky yatangiye gukundana na Rihanna mu 2021. Ni nyuma gato y’uko Rihanna atandukanye n’umuherwe Hassan Jameel muri Mutarama ya 2020. Mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2020 Rihanna yajyanye na Rocky I Barbados.

Uko Rihanna na A$ap bahuye

Abibuka neza bakurikira ibitaramo bibera muri Amerika, muribukako mu bitaramo bizenguruka isi y’aho iwabo byitwa Diamonds World Tour mu 2012 Rihanna yahaye umwanya Rocky aba ariwe ufungura ibyo bitaramo. Muri Gicurasi ya 2021 nibwo bashyize hanze amakuru ko bakundana.

Dore abasore bazwi bakundanye na Rihanna

Nubwo aba bose bakunda urwamamaye cyane ni Chris Brown wahereye mu 2007 kugeza 2009. Batandukanye ari uko Chris Brown akubise Riri. Mu 2013 baje kwiyunga ariko barongera baratandukana.

1. Chris Brown yacuditse na Rihanna kuva 2007-2009

Urukundo rwabo bivugwako rwateraga ubwoba urwa Jay-z na Beyonce dore batifuzaga couple yabarusha kwamamara

2.Rihanna na Matt Kemp bakundanye muri Mutarama ya 2010 kugeza mu Ukuboza kwa 2010 (umwaka umwe barya umunyenga w'urukundo)

3.Rihanna na Travis Scott bakundanye mu 2015

4.Rihanna na Drake 2009 kugeza mu 2016 ariko bajyaga banyuzamo bagashwana bakongera kwiyunga. Mu 2019 Drake yitabiriye isabukuru ya Riri. Rihanna yigeze kubwira Vogue ko batangana ariko batanakundana na Drake "It is what it is"

Bakoranye indirimbo: Work, What's My Mame, na Take Care.

5. Rihanna na Karimu Benzema (2015-2017)

Hano twari ku itariki 2 Kamena mu 2015 bari mu mihanda ya hariya i Manhattan (USA)

6. Rihanna na Hassan Jameel (2018- 2020)

Hano bari muri Grammy Awards mu 2018

Ku itariki 01 Ukwakira 2017 bari ahitwa London’s Park Chinois

7. Rihanna na A$AP Rocky (2013-2022) babana nk'umugore n'umugabo

Uyu muraperi niwe wakoze ibyananiye abandi bakundanye na Rihanna. Bafitanye umwana w'umuhungu.