Hamenyekanye igihe umubiri wa Thomas Sankara uzongera gushyingurirwa

Hamenyekanye igihe umubiri wa Thomas Sankara uzongera gushyingurirwa

 Feb 18, 2023 - 06:14

Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje igihe uwahoze ari Perezida w'iki gihugu akaza kwicwa, umunsi azongera gushyingurirwaho mu cyubahiro.

Umubiri w'umuyobozi w'impinduramatwara muri Afurika,Umunya-Burkina Faso Thamas Sankara hatangajwe igihe uzashyingurirwa mu cyubahiro.

Sankara hamwe n'abandi cumi na babiri barasiwe umunsi umwe tariki ya 15 Ukwakira 1987 ubwo bari mu nana mu murwa mukuru wa Burkina Faso Ouagadougou

Ubwo aba bamaraga kwicwa bashyinguwe ahantu hatamenyekanye. Icyakora ubwo uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso Blaise Compaore yahirikwaga ku butegetsi muri 2014 baje gushyingurwa.

Captain Thomas Isidore Noël Sankara wishwe mu mwaka w' 1987

Nubwo baje gushyingurwa, ariko umuryango wa Sankara wavuze ko ntakimenyetso kigaragara ko uwo bashyinguye ari umuntu wabo.

Kuba umuryango wa Sankara waranze kwemera ko umubiri washyinguwe ari uwe, byatumye tariki ya 6 Gashyantare uyu mwaka batangaza ko batazitabira umuhango wo kumushyingura, ahubwo bavuga ko bazakora imyigaragambyo.

Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, aribwo hazongera gushyingurwa umubiri wa Captain Thomas Sankara iruhande rwa bagenzi be cumi na babiri aho barasiwe muri coup d'etat yo mu mwaka 1987 mu murwa mukuru Ouagadougou.

Captain Thomas Isidore Noël Sankara

Iri tangazo rikaba ryarasohowe na Minisitiri w'itumanaho mu gihugu cya Burkina Faso Jean-Emmanuel kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023.

Captain Thomas Isidore Noël Sankar yagiye ku butegetsi muri Nyakanga 1983 nyuma y'imyaka ine akorerwa coup d'etat n' inshuti ye magara Blaise Compaore .

Uyu Compaore akaba yaranahamijwe uruhare mu rupfu rwa Sankara, byanatumye ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Thomas Sankara akaba afatwa nk'intwari y'Afurika kubera ko yarwanyije ibitekerezo by'abakoroni, kugeza ubwo bamwe bamwita Che Guevara w'Umunyafurika umurwanyi w'impinduramatwara.