Perezida Tshisekedi yakuriye inzira ku murima M23

Perezida Tshisekedi yakuriye inzira ku murima M23

 Apr 14, 2023 - 03:02

Perezida wa DR-Congo Félix Tshisekedi yatanze impamvu zizatuma Guverinoma ye itazigera na rimwe igirana ibiganiro na M23.

Mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa 13 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ari kumwe na mugenzi we w’Ubusuwisi Alain Berset i Kinshasa, yatangaje icyo Guverinoma ye itekereza kuri M23.

Perezida Tshisekedi, kuri iyi ngingo, akaba yasubije abibwira ko hari ibiganiro Guverinoma ya DRC iteganya kugirana na M23 , ko igihugu cye kititeguye ndetse kitazigera cyemera ko ibyo biganiro bibaho nk’uko benshi bamaze iminsi babitekereza.

Mu magambo yagize ati:"Ndabivuga kandi nzakomeza kubisubiramo ko nta biganiro duteze kugirana na M23. Ndetse kandi ntibiteze no kuzabaho, kuko tuzi neza abaduhungabanyiriza umutekano.”

Yakomeje agira ati: " Tuzi neza neza icyo M23 n’abayishyigikiye baba bagamije iyo basaba ibiganiro by'amahoro, ariyo mpamvu natwe tudateze kwemera ibyo biganiro."

Perezida w'u Busuwisi Alain Berset na Félix Tshisekedi i Kinshasa 

Ku bw'ibyo, Tshisekedi akaba yavuze ko M23 n'Abayishyigikiye ko basaba ibiganiro kugira ngo bazabone uko bacengera inzego z'ubutegetsi bwa Congo maze nyuma bakazigumura, basaba ibidashoboka bagamije kugera ku ntego zabo.

Ikindi kandi akaba yatangaje ko umwanzuro uheruka gufatwa n’Intekonshingamategeko ya DRC uvuga ko nta biganiro bigomba kubaho hagati ya Guverinoma na M23, ari nta kuka ndetse yongeraho ko DRC hari byinshi yigiye ku mateka yahise.

Nyamara nubwo Perezida Tshisekedi atangaza ibi, yari amaze iminsi atangaza ko Guverinoma ye izagirana ibiganiro na M23, mu gihe uyu mutwe waba wemeye kurekura ibice byose yafashe ugasubira muri Sabyinyo.

Mu gihe M23 yari ikomeje kurekure ibice yari yarafashe yizeye ko hagiye kubaho ibiganiro by'amahoro, byashoboka ko nta kabuza iby'iyi ntambara byaba bigiye kuburirwa umwanzuro.