Uburusiya: Umusirikare ukomeye yishwe na Ukraine, Putin atanga agahenge

Uburusiya: Umusirikare ukomeye yishwe na Ukraine, Putin atanga agahenge

 Mar 8, 2022 - 05:52

Imwe mu myanzuro yakurikiye inama yabaye ku munsi w’ejo, ni uko kuri uyu wa kabiri ingabo z’Uburusiya zatanze akandi gahenge kugirango abaturage ba Ukraine babashe kwimuka ndetse bimukire aho bashaka.

Ni ku munsi wa 13, Uburusiya bweruye ko buteye Ukraine. Ku munsi w’ejo habaye inama ku mpande zombi kugirango harebwe icyakorwa ariko intambara ihagarare.

Mu nama yabaye, intumwa za Ukraine n'iz’Uburusiya higiwemo uko abaturage ba Ukraine babasha guhunga, maze Uburusiya butanga igitekerezo cy’uko abo baturage bajya mu Burusiya na Belarus akaba ariho bacumbikirwa mu gihe k’intambara.

Ukraine yahise yamaganira kure icyo gitekerezo, ivuga ko Uburusiya na Belarus byafatanyije gutera Ukraine, bityo nta munya-Ukraine wahungirayo ahubwo ko Uburusiya bugomba kureka abaturage ba Ukraine bagahungira mu bihugu bashatse bitari Poland gusa kuko ariyo bahana imbibi.

Nyuma yaho Intumwa y’Uburusiya mu muryango w’Abibumbye yaje gutangaza ko icyifuzo cya Ukraine cy’uko abaturage bagomba guhungira mu gihugu bashaka, Uburusiya bucyemeye, aho guhungira muri Belarus, Russia na Poland nk’uko bwabishakaga.

Ukraine kandi iratangaza ko ku munsi w’ejo, ingabo zayo zahitanye Jenerali Majoro w’Uburusiya Vitaly Gerasimov yiciwe, ubwo bari mu mirwano yo mu mujyi wa Kharkiv.

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko abasaga miliyoni na magana arindwi bamaze guhunga abandi bakava mu byabo kubera intambara y’Ubrusiya.