Mu kiganiro kirambuye yahaye thechoicelive yagize ati:’’Social Mula yarampemukiye reka mbivuge kuko naringiye guturika”.
Mu kubara iyi nkuru uyu muhanzi unazwiho gutera urwenya yavuze ko yasabye Social Mula kumugirira Ubuntu bagakorana indirimbo akabyemera. Ifatwa ry’amashusho rigeze yaramushatse aramubura. Ati:”nashatse ko twakorana indirimbo iruta iyo yakoranye na Phil Peter”. Avuga ko bagiye kwa Papito bafata amajwi yayo. Nyuma rero bemeranyije gukora amashusho meza kandi SKY2 yemera gutanga ibishoboka byose. Ati:’’Nashatse imodoka, imyambaro ihenze kuko nari nziko indirimbo izangeza ku rwego ruhambaye”. Avuga ko bafashe amashusho mu kwezi kwa gatanu gushyira ukwa gatandatu. Ati:”Jye nafashe amashusho yange kuko Social Mula yambwiye ko arwaye kandi na we azafata ibisigaye”.
Papa Cyangwe yamwibiye ibanga
Papa Cyangwe yaramuhamagaye amubwira “Social Mula dufitanye indirimbo kandi numvise abantu bavuga ko yanze kuza mu ifatwa ry’amashusho yawe”. Ntibyarangiriye aho ahubwo SKY2 yahamagaye Social Mulla inshuro zirenga 10 undi yanga kumwitaba. Ati:’’ibintu bitari ibyange ndarekura, namwatse ubufasha arabunyima rero kwihangana byanze ndabivuze”.
Umva uko byagenze
