Hagenimana Fabien wakoranye indirimbo na The Ben yatabarutse

Hagenimana Fabien wakoranye indirimbo na The Ben yatabarutse

 Apr 11, 2022 - 04:47

Umuririmbyi Hagenimana Fabien wari warashimwe na benshi barimo n’umuhanzi The Ben banakoranye indirimbo yitwa ‘Ibyiringiro’ yishwe n'uburwayi.

Uyu muririmbyi witwaga Hagenimana Fabien wamenyekanye mu  2019 ubwo yagaragara aririmba indirimbo za The Ben akavuga ko akunda uyu muhanzi cyane. Ndetse bikaza kuba amahire bakaza guhura. Uyu muhanzi yakoranye indirimbo na The Ben yitwa ‘Ibyiringiro’ ubwo The Ben yari yaje mu Rwanda gutaramira abitabiriye igitaramo cya East African Party, baririmbanye iyi ndirimbo imbere y’imbaga nyamwinshi bituma Fabien yishimirwa na benshi.

Nyabyenda Legine, umubyeyi wa Fabien yabwiye The Choice live ko  yashizemo umwuka ahagana saa kumi zo kuri iki Cyumweru tariki 10 Mata 2022.

Avuga ko Fabien yari amaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Kibagabaga muri Kigali. Ati:" Yafashwe n’uburwayi tubanza kumushakira imiti yanyweraga mu rugo, yamaze hafi nk’ukwezi ayinywa, icyakora mu cyumweru gishize tubona birarushaho kuba bibi duhitamo kumujyana kwa muganga aho yari amaze icyumweru mbere y’uko yitaba Imana. Yitabye Imana  ku cyumweru nka saa munani zo kumanywa.

Yavuze ko Fabien yari arwaye igituntu ariko akagira “n’ikintu cyamuryaga cyane mu nda’.

Uyu mubyeyi yavuze ko kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, ari bwo Fabien ashyingurwa i Kinyinya.

Hagenimana Fabien ubwo yabaga ari mu biganiro bitandukanye  yagaragazaga ko The Ben yamubereye nk’umwubyeyi we ndetso ko ari we byiringiro bye.

Fabien yavuze ko yatangiye kwiga gucuranga gitari mu 1995 kandi ko ari urugendo yafatanyije no kwiga n’ibindi bicurangisho by’umuziki harimo na ‘Piano’.

Ku wa 27 Ukuboza 2019, nibwo The Ben yatangaje ko yatangaje ko mushinga w’indirimbo ‘Uri ibyiringiro’ yakoranye na Fabien [Yari afite ubumuga bwo kutabona] warangiye.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Knoxbeat muri Monster Records.

IMG_9702.jpegFabien yaririmbanye na The Ben muri East African Party cya EAP kuwa 01 Mutarama 2020, agaragaza ubuhanga butangaje.

IMG_9705.jpeg

The Ben yakiriwe na Hagenimana Fabien ku kibuga cy’indege.

IMG_9704.jpegFabien na Knox Beat barimo gukora indirimbo ‘Uri Ibyiringiro’ yakoranye na The Ben.