Ukraine yongeye gusandaza ikiraro cya Crimea

Ukraine yongeye gusandaza ikiraro cya Crimea

 Jun 23, 2023 - 08:04

Misile za Ukraine zongeye kwangiza ikiraro cyo mu Ntara ya Crimea u Burusiya bwigaruriye muri 2014.

Mu ntambara imaze umwaka urenga irwanwa hagati y'u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi, magingo aya ku mirongo y'urugamba ni uko Ukraine yongeye gusandaza ikiraro cya Chonhar cyo muri Crimea ku nshuro ya Kabiri muri iyi ntambara.

Kuri uyu wa 22 Kamena nibwo Ukraine yongeye gusandaza ikiraro cya Chonhar kiri mu mwigimbakirwa wa Crimea. Iki kiraro cyikaba ari cyo nzira y'ubutaka rukumbi ihuza iyi Ntara n'ibice bindi by'u Burusiya.

Iki kiraro gifite imihanda migari ikinyuraho, ibiri muri yo ikaba yangiritse nk'uko Guverineri wa Kherson Vladimir Saldo yabitangaje, akanabyerekana no mu mashusho yacishije kuri Telegram. Gusa akaba yavuze ko nta muntu wakometse ubwo cyaraswaga.

Ukraine yongeye gusandaza ikiraro cya Chonhar muri Crimea 

Guverineri Vladimir Saldo akaba yavuze ko misile za Storm Shadow u Bwongereza bwahaye Ukraine arizo zakoreshejwe. Gusa yahise atangaza ko nk'uko byagenze ubushize, iki kiraro kirahita gisanwa mu buryo bwihuse. 

Umuvugizi w'ingabo muri Ukraine Natalia Humeniuk akaba yatangaje ko iki gitero cyari kigamije kubuza ingabo z'u Burusiya kugezwaho ibikoresho, ari nako Andriy Yusov umwe mubagize ubutasi bwa Ukraine yatangaje ko ari bwo ibitero bigitangira.

Tubibutse ko mu mpeshyi y'umwaka ushize nabwo Ukraine yari yarashe iki kiraro. Icyo gihe u Burusiya bwatangaje ko icyo ari igikorwa cy'iterabwoba, ari nabwo u Burusiya bwihoreye butangira gusenya ibikorwaremezo bya Ukraine.