Ukraine guhekenyera amenyo u Burusiya biri gufata ubusa

Ukraine guhekenyera amenyo u Burusiya biri gufata ubusa

 Apr 2, 2023 - 06:07

Ibikorwa by'u Burusiya ku ruhando mpuzamahanga biri gutuma Ukraine ihekenya amenyo ariko bikanga bigafata ubusa | u Burusiya bwongeye guhindisha umushyitsi u Burengerazuba bw'isi.

Guhera muri Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwatangizaga ibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bikaba byarafatiye ibihano umurundo iki igihugu.

Ku bw'ibyo, Abanya-Ukraine barabikunze cyane ndetse hakaba hari n'ibihano Ukraine yasabiraga u Burusiya bimwe bigashyirwaho.

Kuri iyi mpamvu, Ukraine ikaba yarasabye ko u Burusiya butayobora akanama gahoraho gashinzwe umutekano mu muryango w'Abibumbye (UN).

Ukraine ikimara gutangaza ibyo, ibihugu bigize aka kanama byateye utwatsi icyifuzo cya Ukraine harimo na USA.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy ntiyumva ukuntu u Burusiya buyoboye akanama gashinzwe umutekano mu isi

Ibihugu bigize akanama k'umutekano gahora mu muryango w'Abibumbye, bikaba ari ibihugu bitanu ariko hakiyongeraho n'ibindi 10 bidahoraho bikaba 15.

Ibyo bihugu bihoraho bikaba ari: u Burusiya, USA, u Bwongereza, u Bufaransa, ndetse n'u Bushinwa. Muri uku kwezi bikaba ari u Burusiya buyoboye aka kanama.

Muri ibi bihugu 15, buri kimwe cyikaba cyiyobora aka kanama mu gihe cy'ukwezi.

Magingo aya muri Mata, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya Sergey Lavrov akaba ariwe uyoboye aka kanama.

Abakinnyi b'u Burusiya bazitabira imikino ya Wimbledon

Muri iki cyumweru nibwo ishyirahamwe ry'umukimo wa Teniss mu isi, The International Olympic Committee (IOC) ryatangaje ko abakinnyi b'Abarusiya nabo muri Beralus bazitabira imikino ya Wimbledon nyuma y'uko bari barahagaritswe.

Kuri iyi mpamvu, Ukraine yahise itera hejuru ivuga ko abo bakinnyi batagakwiye kwitabira ndetse batangaza ko bazakora imyigaragambyo yo kubyamagana.

Nyamara ubuyobozi bwa (IOC) bwanenze cyane Ukraine kuri icyo cyemezo yafashe, maze bibutsa Ukraine ko Guverinoma z'ibihugu atarizo zitegura iyo mikino kandi basaba ko barekera kwivanga mu mikino.

U Burusiya bugiye kongera intwaro n'abasirikare ku rugamba

Minisitiri w'ingabo mu Burusiya Sergei Shoigu muri iki cyumweru nibwo yasuye ingabo ku rugamba maze yemeza ko bagiye kongera ibikoresho.

Ibi kandi Sergei Shoigu yanabigejeje mu nama nkuru y'umutekano maze bemeza ko bagiye kongera intwaro n'abasirikare ku rugamba muri Ukraine.

Minisitiri w'ingabo mu Burusiya Sergei Shoigu

Nubwo bemeje ko bazongera ibikoresho n'abasirikare ku rugamba, ariko magingo aya ntiharamenyeka ingano y'intwaro bazohereza cyangwa umubare w'abasirikare bazongerwa.

Nta kabuza u Burusiya bwarahiriye guntsinda iyi ntambara bigendanye n'intwaro n'umubare w'abasirikare bakomeje gutoza, nyuma y'uko batangaje ko ibimbi 30000 byiteguye kujya muri Ukraine mu minsi yashize.