Byajemo amanyanga! Ballon d'Or yahawe Cristiano Ronaldo mu 2013 yari iya Franck Ribbery

Byajemo amanyanga! Ballon d'Or yahawe Cristiano Ronaldo mu 2013 yari iya Franck Ribbery

 Nov 12, 2021 - 06:13

Franck Ribbery yatwaye Bundesliga,DFB-Pokal, UEFA champions League, Super cup na Club world Cup ntiyatwara ballon d'Or. itwarwa na Cristiano Ronaldo utaratwaye igikombe muri Real Madrid.

Guhera mu mwaka wa 2008 kugeza mu 2017, ballon d'Or yihariwe n'abantu babiri aribo umunya Argentina Lionel Messi n'umunya Portugal Cristiano Ronaldo.

Messi ari muri FC Barcelona na Cristiano ari muri Real Madrid, (image:Sportskeeda)

Aba bagabo mu gihe gisaga imyaka icumi bahanganiye muri Espagne ni nako bagabanaga ibihembo by'abakinnyi ku giti cyabo bituma abandi bakinnyi baburizwamo. 

Mu 2010 Espagne ya Xavi na Iniesta yatwaye igikombe cy'isi, ubwo benshi bari biteze ko bashobora guhabwa uwo mupira wa zahabu.Ku rundi ruhande umuholandi Wesley Sneijder yari yatwaye Champions League muri Inter. Milan ariko ballon d'Or yahawe Lionel Messi.

Impaka nk'izo zakomeje muri 2013 aho abenshi bavuga ko ballon d'Or yari gutwarwa na Franck Ribbery ariko yatwawe na Cristiano Ronaldo.

Franck Ribbery yabaye uwa gatatu kuri ballon d'Or ya 2013, (Image:SPORTbible)

Ntibigoranye kubona ukuntu Franck Ribbery yari ameze neza cyane muri uyu mwaka.

Nka mugenzi we Arjen Robben, aba bagabo bari hejuru mu myaka bakinnye muri Bayern Munich.

Mu mukino batsinzemo Borussia Dortmund kuri finali ya Champions League 2013 Arjen Robben niwe wabaye umukinnyi w'umukino. Gusa muri uwo mwaka Ribbery yari hejuru cyane.

Muri uwo mwaka abakinnyi batatu basohotse bahataniye ballon d'Or baje ari Lionel Messi, Franck Ribbery na Cristiano Ronaldo.

Messi,Ronaldo na Ribberry(Image:AFP)

Ubwo urutonde rwa nyuma rwazaga ntabwo yabaye amakuru meza kuri Ribbery watekerezaga ko ashobora gutsinda.

Cristiano Ronald yatwaye iyi ballon d'Or. Real Madrid yakiniraga yari yabaye iya kabiri muri La Liga ndetse yageze muri kimwe cya kabiri cya Champions League.

Ariko muri uyu mwaka w'imikino wa 2012-2013 Criatiano yari yatsinze ibitego bigera kuri 55 ari umwaka wa gatatu ageza ibitego 50.

Cristiano yahawe ballon d'Or ya 2013(Image:Daily mail)

Gusa Franck Ribbery ibi ntibyamushimishije, yagize ati:"Simbabaye ariko bibabaza umutima!" Aha yavugaga kuri Cristiano wabaye umukinnyi wa mbere mu kinyejana cya 21 urangije umwaka nta gikombe agatwara ballon d'or.

Ribbery ati:"Ntimunyumve nabi gusa numvaga nkwiye kuyihabwa. Harimo politiki nyinshi."

Franck Ribbery avuga ko iyaba ari Barcelona cyangwa Real Madrid yakoze nk'ibyo bakoze bitari kugenda kuriya.

Mu ikipe y'umwaka hajemo abakinnyi batatu ba Bayern Munich, mu gihe Ribberry avuga ko iyaba Barca na Real zarageze finali ikipe yose yaba ari abakinnyi bazo gusa.

Mu 2018 Franck Ribbery yongeye kuganira na Canal+ agira ati:"Mbibona nk'ubujura bwabayeho!"

"Ntago igihugu cyange cyanshyigikiye.Nabonye Abafaransa bashakaga ko Cristiano atsinda!"

"Urakeka abanya Porugal barashakaga ko Ribbery cyangwa Messi atsinda?Urakeka abanya Argentina barashakaga ko Cristiano cyangwa Ribbery atsinda?Ntago bishoboka."

   Uko icumi ba mbere bakurikiranye(Image:TalkSport)

Imyaka umunani irashize ibyo bibaye umukinnyi umwe wenyine utari Messi cyangwa Ronaldo niwe wabashije gutwara ballon d'or.

Muri 2018 nibwo Luka Modric yatwaye ballon d'or gusa nabyo biracyateza impaka kuko hari abavuga ko yari iya Cristiano Ronaldo wari umaze kuva muri Real Madrid ajya muri Juventus.

Muri uyu mwaka bwo turacyategereje kumenya uzayegukana dore ko izatangwa tariki 29 Ugushyingo 2021. Izaba ari ballon d'Or ya 65 itanzwe.